Akimara gusinyirwa kwinjira mu ntebe ya Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer
yatangaje ko ahagaritse gahunda yo kohereza abinjira mu gihugu cye mu buryo butemewe n’amategeko bari kujya boherezwa mu Rwanda.
Sir Keir Starmer, atangaje iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe Umwami Charles III w’u Bwongereza amushyikirije inshingano yo kuba Minisitiri w’Intebe.
Uyu munyapolitiki wabonye wabonye izuba tariki 2 Nzeri 1962 yamye arwanya iyi gahunda ya Rishi Sunak asimbuye, avuga ko bidakwiye ko abashaka ubuhingiro mu Bwongereza bacuraganwa ahubwo hashyirwaho uburyo bwo gukumira ko hagira uwinjira ku butaka bw’iki gihugu gikize ku mugabane w’Uburayi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Nyakanga, Starmer yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare kuko itiyigeze ifasha guverinoma ya Sunak gukumira abimukira bakoresha ubwato buto.
Yagize ati: "Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira."
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangaje ko abinjiza abimukira mu gihugu cyabo mu buryo butemewe bakomeje ibikorwa byabo kuko babonaga ko amahirwe yo kubohereza mu Rwanda ari make cyane, munsi ya 1%
Iyi gahunda kandi yarwanyijwe cyane n’abanyapolitiki n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ku Isi ndetse ijyana mu nkiko guverinoma y’Ubwongereza iratsindwa n’ubwo yaje kwicarana n’u Rwanda bagahindura amasezerano mu buryo bwabo bumvikanyeho bizakorwamo.
U Rwanda rwamye ruvuga ko rwiteguye kwakira umwanzuro uzava mu byagiye bibangamira iyi gahunda ndetse Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame avuga ko binabanye ngombwa gusubiza ibyo u Rwanda twahawe ngo rwitegure byaganirwaho.
Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Rishi Sunak agiye adasoje gahunda yari yemerewe n’inteko ndetse n’Umwami Charles III yayishyizeho umukono



















