Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Polisi Y’u Rwanda Yungutse Abofisiye Bato 413

Friday 10 August 2018
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yitabiriye umuhango wo kwambika amapeti abofisiye bato basoje amahugurwa yabo mu ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana, Intara y’i Burasirazuba.

Umuhango wo kwambika aba bapolisi amapeti wabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, Minisitiri Busingye akaba yawitabiriye hamwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, Umuyobozi wa Polisi, IGP Gasana,…

Minisitiri Busingye wambitse aba bapolisi bashya ipeti rya “Assistant Inspector of Police” akanakira indahiro zabo, arashimira polisi y’u Rwanda yateguye umuhango wo gusoza aya mahugurwa ndetse nabo ubwabo kuba bayamazemo umwaka bakanayasoza neza.

Yababwiye ko iterambere ry’iyi si dutuyemo ryugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, ihungabana ry’ubukungu, ihindagurika ry’ikirere, ibiza n’ibindi bibuza abayituye umudendezo, ko abayituye bakeneye kubaho mu bwisanzure n’umudendezo bizira umutekano muke n’ingaruka zose iwushamikiraho.

Ibyo ngo ntibishora gukemuka hatabayeho ubufatanye bwa buri wese mu kumva ko bimureba, Ati “amahoro twifuza, dukwiye kandi dukeneye twayageraho ari uko dufashe iya mbere kuyishakamo no kuyiha ubwacu duhereye ku bikorwa byacu bwite.

Ni muri urwo rwego polisi y’u Rwanda kubera inshingano ifite yo gukora ibishoboka byose ngo amahoro n’umutekano mu gihugu bibungabungwe, isabwa kwiyubakira ubumenyi ku buryo buhoraho ikoresheje ubushobozi igihugu cyifitemo”.

Yakomeje avuga ko uretse aya mahugurwa ategura abapolisi kuba aba ofisiye bato, ko iki kigo cya Gishari kinatanga andi yihariye y’abapolisi bajya mu butumwa bwo gutanga amahoro ahandi ku Isi, cyigisha n’abandi bakora imirimo ijyanye no gucunga umutekano nka DASSO n’abandi ndetse n’imyuga.

Yabashimiye aba bapolisi 413 umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze muri aya mahugurwa, ashimira Polisi y’igihugu kuba yarateguye amahugurwa nk’aya agamije kongera umubare w’abashinzwe umutekano bafite ubumenyi buhagije, ndetse n’abafatanyabikorwa bose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru