Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Miss Nimwiza Meghan avuga ko indirimbo yishimira kumva ari iza King James, Butera Knowless na Bruce Melody

Tuesday 29 January 2019
    Yasomwe na

Miss Nimwiza Meghan ni umukobwa uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019. Yatunguye benshi kubera ko atigeze avugwa cyane mu irushanwa.

Nimwiza Meghan ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba akunda umuziki yagize ati" Yego ndawukunda" Umunyamakuru yongeye kumubaza abahanzi bo mu Rwanda yaba akunda maze uyu mukobwa w’imyaka 19 utaruzuza neza imyaka 20 abwira umunyamakuru ko atajya akunda umuhanzi runaka ahubwo akenshi akunda indirimbo z’abahanzi kurusha gukunda umuhanzi runaka.

Miss Nimwiza Meghan yasuwe n’itangazamakuru
Nimwiza Meghan yabajijwe byibura indirimbo ari gukunda muri iyi minsi agira ati"Njye ndi gukunda cyane indirimbo Igitekerezo ya King James, Blocka ya Bruce Melody na Urugero ya Butera Knowless." Uyu mukobwa umubajije ku bijyanye n’imikino akubwira ko atabikurikira cyane ariko ngo nko mu Rwanda agerageza gukunda Basket Ball akaba umufana w’akadasohoka wa Espoir Basket Balll Club.

Nimwiza Meghan yabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019 asimbuye Iradukunda Liliane wambitswe iri kamba mu mwaka wa 2018. Tubibutse ko Nyampinga w’u Rwanda ahembwa imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni cumi n’umunani ndetse akajya anahembwa umushahara uhoraho wa 800,000 Frw buri kwezi agenerwa na Cogebank hatabariwemo ibindi bihembo binyuranye agenerwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru