Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Mu Rwanda himuriwe ikicaro cya FIFA

Friday 19 February 2021
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Gatanu i Kigali mi Rwanda hafunguye ku mugaragaro icyicaro cy’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru, FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) kizaba gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro icyo kicaro wafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, bari kumwe na Perezida wa Federation y’umupira w’amaguru mu Rwanda Ltd Brig. Gen Sekamana.

Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank.

Muri Afurika, ahandi hari ibyicaro cya FIFA ni i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’icya Addis Ababa muri Ethiopia ari nacyo cyimuriwe i Kigali.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.

Yagize ati “U Rwanda na Kigali ni ahantu hadasanzwe. Nabibonye mu ijoro ryakeye, buri gihe ko unje mbona harushaho kuba heza kandi n’ibikorwa by’umupira w’amaguru bigenda bitera imbere. Tugomba gukora ibirenze mu guteza umupira, mu burezi, mu miyoborere no kurwanya ruswa, tugomba gukora byinshi muri Afurika. Ndizere ko bizafasha umupira w’akarere kuzamuka.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, wasinye amasezerano y’u Rwanda na FIFA yo kugira iki cyicaro i Kigali, yashimiye iri Shyirahamwe ku cyizere ryagiriye u Rwanda, avuga ko “Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose kugira ngo intego ziyemejwe zizagerweho.”

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.

Ni muri urwo rwego, FIFA yagiye ifungura ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho muri Afurika kuri ubu byamaze gushyirwa i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’iya Addis Ababa muri Ethiopia. Iki cya nyuma ni cyo kimuriwe i Kigali.

Ubu buryo bufasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n’iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.

Muri gahunda za FIFA zo guteza imbere umupira ku Isi, harimo ko bitarenze mu 2022, izaba imaze gushora hafi miliyoni 3$ mu bikorwa by’uyu mushinga.

Kuva umushinga wa FIFA Forward utangiye mu 2016, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo u Buhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemereye FIFA kugira icyicaro mu gihugu muri gahunda iri Shyirahamwe ryashyizeho ryo kongera amashami yaryo mu bice bitandukanye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru