Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Umuvuguzi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abantu 130 aribo bamaze guhitanwa n’ibiza batewe n’imvura mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo, mu gihe batanu baburiwe irengero naho inzu zirenga ibihumbi 5000 zirasenyuka.
Ni ibiza byaturutse ku mvura yaguye mu ijoro rishyira tariki ya 3 Gicurasi 2023 aho yibasiye cyane Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru. Nibwo bwa mbere mu Rwanda iyi myuzure ihitanye abantu bangana gutya.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu kiganiro "Twibature, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2023, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze ko abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza bamaze kuba 130 mu gihe batanu ariko babuze bakomeje gushakishwa.
Yagize ati :"Turimo gusubira Rubavu tugiye kureba uko abaturage baramutse ariko amakuru dufite abantu bagomba kumenya nuko abantu 130 bamaze kwitaba Imana, abantu 77 bakomeretse barimo kwitabwaho, 36 bakaba bari mu bitaro, ndetse hari 5 babuze dukomeje gushakisha, dufatanyije n’inzego zitandukanye, turagenda tumenya amakuru mu masaha ari imbere."
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije yavuze kandi ko bakomeje gufata mu mugongo ababuze ababo muri ibi biza ndetse ngo Leta irakomeza kubafasha.
Mu karere ka Rubavu ubwako abapfuye ni abantu 26, Rutsiro 27, Karongi 16, Ngororero 23, naho Nyabihu yabuze abantu 18.
Mukuralinda yakomeje avuga ko Intara y’Amajyaruguru n’Ibirunzgerazuba aribo bibasiwe cyane ngo kuko ahandi hose abapfuye bari munsi y’icumi.
Minisitiri W’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu aho yifatanyije n’imiryango yaburiye ababo mu gushyingura abazize iyi myuzure.
Ni nyuma y’ubutumwa bw’Ihumure Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa Tweeter , yihanganisha imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza, aho yavuze ko bazafashwa mu buryo ubwo aribwo bwose, uko leta ishoboye.
Usibye abantu babuze ubuzima, ibikorwa remezo byangiritse birimo imihanda, amashuri, ibiro bya Leta n’ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze (post de Sante) ibihingwa bitandukanye ndetse n’amatungo yagiye atwarwa n’amazi.





















