Wednesday . 22 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kigali: Abamotari bakoze imyigaragambyo kubera Mubazi bahawe zirimo kubahombya

Thursday 13 January 2022
    Yasomwe na

Mu gitondi cyo kuri uyu wa Kane, bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bazwi nk’Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu muhanda bakora igisa n’imyigaragambyo yo gusaba ko ibibazo bakomeje guhura nabyo mu kazi kabo bivugutirwa umuti, birimo ibya Mubazi baherutse guhabwa, ubwishingizi bukomeje kuzamura ibiciro n’ibindi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi hatangijwe ku mugaragaro ikoreshwa rya mubazi ku bamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali basabwe kuyifashisha mu kwishyuza amafaranga y’ingendo.

Nyuma y’iyi gahunda yatangijwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 07 Mutarama 2022, kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022 bamwe mu Bamotari baramukiye mu myigaragambyo basaba ko ibibazo biri muri iyi gahunda bishakirwa umuti.

Iyi myigaragambyo yabereye mu Mujyi rwagati munsi y’ahazi nka DownTown hafi y’ahahoze Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930.

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari ntaraboneka kuri telefone ngo atangarize Abanyarwanda icyo bagiye gufasha abo bamotari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru