Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Mu kiyaga cya Muhazi amafi arenga toni 100 yapfuye

Friday 2 July 2021
    Yasomwe na

Mu Karere ka Rwamagana mu mirenge ya Musha na Munyiginya ifite n’igice cy’amazi y’ikiyaga cya Muhazi haravugwa impfu z’amafi yororerwa muri kareremba asaga toni 100 bitewe n’ihindagurika ry’amazi.

Ubusanzwe mu kiyaga cya Muhazi hari abororeramo amafi mu buryo bwa kijyambere ku buryo bayakurikirana umunsi ku wundi, bamwe mu baturage bafite ibyanya mu kiyaga cya Muhazi ni bo bagezweho n’iki kibazo, abo ni Munyangeyo Themistocles na Roger Shaw.

Aba bombi mu byanya byabo habarurwa amafi agera kuri toni 100 yapfuye azize ihindagurika ry’amazi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rwamagana Dr Niyitanga Jean de Dieu aganira n’ikinyamakuru MUHAZIYACU dukesha iy i nkuru, yavuze ko ikibazo cyabaye cyatewe no guhindahurika kw’amazi yo mu kiyaga bituma amafi abura umwuka.

Yasobanuye agira ati: “Ibi bikunze kubaho cyane mu gihe cy’imvura nyinshi cyangwa mu gihe cy’izuba, aho amazi yo hasi yibirindura akajya hejuru, ayo hejuru nayo akajya hasi.”

Iyi mihindagurikire y’amazi ngo ahanini igira ingaruka ku mafi manini (akuze) kurusha uko yakwibasira amato, izi toni 100 zangiritse ni iz’amafi yari akuze nk’uko byemezwa na Dr Niyitanga.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo nk’iki ntakindi gikorwa usibye kurindira ko amazi atuza akongera agasubira mu mwanya wayo nk’uko byari bisanzwe.
Mu kiyaga cya Muhazi si ubwa mbere havugwa urupfu rw’amafi yo mu kiyaga, kuko n’umwaka ushize ikibazo nk’iki cyarabaye, umwihariko w’uyu munsi ni uko hapfuye amafi menshi cyane.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, amafi 10,000 yororwaga na koperative y’urubyiruko 18 rwo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana rwibumbiye muri koperative yitwa Haguruka Dukore, abayororaga barabyutse basanga areremba hejuru y’amazi yapfuye, impamvu yaje kumenyekana nayo yari imihindagurikire y’ikirere n’ubwiyongere bw’amazi y’imvura yajyaga mu kiyaga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru