Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, mu gace kazwi nko mu ’Kibiligi’, baravuga ko bahangayikishijwe n’abajura bitwikira umwijima wo ku mugoroba bakabambura utwabo.
Uyu mwijima, nk’uko babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo, uterwa nuko amatara yo ku muhanda agenewe kumurika nijoro amaze amezi abiri yarapfuye.
Umwe mu bafite iki kibazo, Uwihoreye Ignace, utuye mu kagari ka Gitarama yagize ati: "Abajura baraturembeje; mu masaha y’ijoro batangira gufata abantu bakabambura kubera umwijima uri hano, amatara ntaheruka kwaka, turasaba ubuyobozi gukurikirana iki kibazo."
Undi muturage witwa Uwimana Vestine yagize ati: "Hariya hafi ku muhanda ugana muri gare ntiwahanyura n’ijoro, saa kumi n’ebyiri njye mba nageze mu rugo."
Aba baturaga bakomeza bavuga ko nubwo bafite irondo ry’umwuga ariko ridahagije kuko ritabera hose icyarimwe, bakifuza ko akarere kakongeramo izindi ngufu kugira ngo babashe kujya bagenda bisanzuye bafite umutekano usesuye mu gihe amatara atarakorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko ikibazo cy’uyu mwijima ugaragara mu Mukibiligi cyatewe na Transformer y’amashanyarazi imaze igihe yarahiye.
Asobanura ko bari mu buryo bwo gutanga amasoko kugira ngo hagurwe indi.
Yagize ati: Turimo gushaka uburyo bwo kuyisimbuza kandi hari inzira dutangamo amasoko; biri mu nzira nziza, ndetse turasaba abaturage kuba bifashisha amatara yo mu rugo iwabo mu gihe tutarashyiramo indi Transformer. Mu minsi mike bizaba byakemutse."
Abajijwe ku kijyanye n’ubujura yagize ati: "Buri muturage wese aba agomba kwicungira umutekano natwe ubuyobozi dufite inshingano zo gukomeza kurinda umutekano, kandi dufite irondo ry’umwuga rikora, keretse niba ari bake. Ikindi ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano tuhazi hariya hantu, reka tubikurikirane tuzongere tubivugane."
Si ubwambere ikibazo cy’ubujura kivuzwe muri uyu Murenge wa Nyamabuye cyane ko abaturage bavuga ko bamaze igihe kitari gito baterwa ikizwi nka "kaci", bakaba basaba ubuyobozi gukomeza kubafasha gukurikirana iki kibazo.
Mubyo bamburwa cyane birimo terefone ngendanwa amasakoshi n’ibindi bikoresho bitandukanye.

















