Mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka irindwi batarishyurwa ingurane z’ibyangirijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ahari icyo kibazo, basaba ko bakishyurwa ibyabo byangirijwe ngo kuko bahora basiragizwa.
Umwe muri aba baturage witwa M. Forodetha utuye muri Gitwa yagize ati: "Baraje batubwira ko bagiye kuduha amashanyarazi, bacukura mu masambu yacu batubwira ko bazaduha ingurane ariko twarategereje turaheba. Mayor yigeze kuza abwira gitifu ko batwishyuriza ariko amaso yaheze mu kirere, insina baraziranduye, imyumbati bararanduye, turasaba ko batwishyura."
Undi muturage nawe wangirijwe imitungo ye yagize ati: "Turasaba ko mwatubariza abayobozi icyo batuziza, bangirije imitungo yacu, banyuzamo imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi batubwira ko bazaduha ingurane none dore imyaka 7 irashyize habe n’ifaranga turabona. Duhora tubaza Gitifu akatubwira ko birimo gukorwa twahuye n’akarengane rwose, twari dufite insina barazirandura, umurima wanjye w’imyumbati yose yagiye hasi ubu se tubaye neza koko."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabinoni, Bwana Elaste Gakwerere yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kizwi ndetse ngo bamwe batangiye kwishyurwa.
Yagize ati: "Aba baturage bo muri Nyabinoni ikibazo cyabo kirazwi, ndetse bamwe batangiye kwishyurwa ntakibazo, twebwe icyo dukora ni ugukurikirana yuko bishyurwa, keretse wenda hagiye hagaragara impamvu z’ibyangombwa bimwe na bimwe biba bituzuye, ariko intonde zirahari. Impvu biba byaratinze hari aho usanga ibyangombwa bitaruzujwe neza, niyo mpamvu bifata iyo myaka yose."
Umurenge wa Nyabinoni ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga, ukaba uhana imbibi n’akarere ka Ngororero aho batandukanywa n’uruzi rwa Nyabarongo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje}



















