Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Muhanga: Bari guta ishuri kubera Minerval

Tuesday 20 February 2024
    Yasomwe na

Mu karere ka Muhanga hari abana bataye ishuri abandi n’abo bariga inshuro nke kubera kubura amafaranga y’ishuri, azwi nka Minerval.

Aho umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yasanze iki kibazo ni mu murenge wa Nyabinoni, impamvu bavuga ngo ni abayobozi b’ibigo by’amashuri bananiza ababyeyi, babasaba kwishyura amafaranga arenze ayatangajwe nk’ay’ifunguro ry’abanyeshuri.

Iyo ugeze mu dusantere tumwe na tumwe two mu murenge wa Nyabinoni usanga abana batembera nk’abandi bantu bakuru, batari mu mirimo nyamara ari amasaha yo kwiga.

Umwe muri aba baturage witwa uwita Mukandindi Dorothe utuye mu mudugudu wa Gitwa yavuze ko ikibazo cy’abana bata ishuri gishobora kuzarushaho kwiyongera nihatabaho ingamba biturutse ku barebwa n’icyo kibazo.

Yagize ati: "Inzerezi ziraza kwiyongera; none se wowe nturimo kureba abana buzuye hano muri santere, bamwe urabona ko bambaye n’imyambaro y’ishuri. Bagera ku ishuri umuyobozi akabirukana ngo ntibishyuye Minerval bagahitamo kurireka bakicara mu rugo."

Undi muturage twasanze muri santere ya Gitega yagize ati: "Twarumiwe, ubu abayobozi bo hejuru bibwira ko abana bose bari mu ishuri kandi hari abibereye hano; niba umukuru w’Igihugu yaraduhaye uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, yashakaga ko abanyarwanda bose biga ariko hari igihe umwana umwohereza ku ishuri akagaruka ngo baramwirukanye. Reba hano ni mu gace ko mu cyaro, ubu se umubyeyi numusaba ibihumbi 5000 byo kugaburira umwana azabikura he ko nta n’imirimo ihari byibuze ngo tujye tuyikora."

Bakomeza basaba ko ubuyobozi bwa Leta bwagira icyo bukora kuri iki kibazo, abana babo bagasubira mu ishuri aho kugira ngo bakomeza kuba inzererezi ntibazagire icyo bimarira mu gihe kizaza.

Twashatse kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ngo butubwire icyo bugiye gukora kuri iki kibazo maze duhamagaye Meya Kayitare Jacqueline ntiyitaba telefone, hanyuma aza kutwohereza ubutumwa bugufi atubwira ko ari mu nama.

Twakomeje kugerageza umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kugira ngo atuvugishe kuko yari yamaze kumenya ko turi abanyamakuru akomeza kugenda yanga kwitaba.

Nyuma y’icyumweru cyose adashaka kuvugana n’umunyamakuru twahisemo twegereye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi Alice hanyuma atubwira ko agiye kwinginga Meya ngo atuvugishe kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Meya wa Muganga ntiyashatse kuvuga, cyane ko bavuga ko ariwe muvugizi w’Akarere.

Gusa igihe cyose tuzabonera amakuru ku ngamba Ubuyobozi bugiye gufatira ikibazo cy’abana Bata ishuri muri Muhanga tuzayabagezaho.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru