Wednesday . 9 September 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

Muhanga: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana we ufite ubumuga

Monday 19 August 2024
    Yasomwe na

Umugabo w’Imyaka 44 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga yatawe muri yombi akekwaho yasambanyaga umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni umugabo utuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga arinaho icyaha cyabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo akekwaho kuba yasambanyaga umwana we w’umukobwa nyina adahari.

Gitifu Niyonzima Gustave akomeza avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwanawe hakozwe umukwabo wo kumufata ku bufatanye bwa Polisi na n’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu Mutekano (DASSO) bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Tukimara kumenya amakuru y’uyu mugabo ukwekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, dufatanyije na Polisi hamwe na DASSO, twakoze umukwabo (operation) wo gufata uyu mugabo, ubu akaba ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubungenzacyaha (RIB), ku ishami riri hano iwacu mu Murenge wa Mushishiro."

Uyu mukobwa wasambanyijwe afite imyaka 18 y’ubukure.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru