Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Muhanga: Yarekuwe n’urukiko Gitifu ntiyanyurwa amwohereza mu Nzererezi

Thursday 29 February 2024
    Yasomwe na

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwarekuye umuturage ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntibwanyurwa buhita bumwohereza mu kigo cy’Inzererezi.

Tariki ya 26 Gashyantare 2024 nibwo uru rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe iki cyemezo cyo kurekura Minani Evariste nyuma yo gusanga ‘Nta mpamvu zikomeye zihari zatuma akekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina, ubujura bufite impamvu nkomezacyaha, kwanga kwitaba ubugenzacyaha kandi nta mpamvu zihari zatuma akurikiranywa afunze, rutegeka ahita arekurwa, agakomeza gukurikirana adafunze.

Inzego z’Ibanze zo zavugaga ko zitanyuzwe n’iki cyemezo ziri buhite zijya kumwigororera.

Umugore wa Minani witwa Ingabire Josiane yavuze ko akirekurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, yahise amujyana mu modoka ye bityo akabibona nk’akarengane.

Yagize ati: “Ntituzi niba ari bo bafite uburenganzira kurusha urukiko rwamurekuye. Abaje kumufata harimo na gitifu w’Umurenge. Mu gitondo yampamagaye, ambwira ko tugomba kubikurikirana kuko harimo n’inkoni ari gukubitwa."

Minani wakorewe ibi atuye mu Kagari ka Kanyinya, yafashwe aregwa imyitwarire ndetse ko yabanje gushinjwa gucukura amabuye adafite icyangombwa.

Umuseke wanditse ko nyuma habonetse umugore watanze ikirego amurega kumukoresha imibonano ku gahato no kumwiba amafaranga 25 000frw, urwego rw’Ubugenzacyaha rumuhamagaje, ntiyitaba.

Yaje gukurikiranwa n’ubushinjacyaha ariko urukiko ruza kwemeza ko yakurikiranwa adafunze.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, unashinzwe komite ihitamo abaguma Transit Center, Mugabo Gilbert, yabwiye umunyamakuru wa TV1 ko imikorere n’amabwiriza bigenga Transit Center n’inkiko atari bimwe.

Abaturage bo bavuga ko batumva ukuntu urukiko rurekura umuturage ariko ubuyobozi bukamujyana muri transit center.

Biramutse bigumye uko inzego z’ibanze zahisemo kwishakira ubundi butabera byatuma uyu mugabo ageraho Urukiko rukamutegeka gufungwa by’abateganyo kuko Igihe yahawe cyo kujya yitaba umushinjacyaha cyajya kigera ntamubone agasaba Urukiko kumukurikirana afunze kugira ngo atabangamira iperereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru