Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Munyakazi Sadate ari kwiga uko yakwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports

Thursday 21 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Nyuma y’amezi 10 atorewe kuyobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate ashobora kwegura kuri uyu mwanya nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga.

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports tariki ya 14 Nyakanga 2019 asimbuye Muvunyi Paul wari umaze imyaka ibiri ayobora iyi kipe.

Amakuru agera mu itangazamakuru, ikesha abo hafi ya Munyakazi Sadate ni uko ari gutekereza uburyo yakwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports ndetse amaze iminsi aganira na bamwe bakuriye inzego zitandukanye muri iyi kipe mbere yo gufata icyo cyemezo.

Kimwe mu bibazo yagaragaje kigomba kubanza kubonerwa umuti ni umwenda ikipe imubereyemo, ku mafaranga ye yashyizemo, agera kuri miliyoni 50 Frw.

Uwaganiriye n’itangazamakuru yavuze ko hakomeje ibiganiro na bamwe mu banyamuryango b’Imena muri Rayon Sports kugira ngo azishyurwe ayo mafaranga mu gihe yaba yaravuye ku buyobozi.

Yavuze ko kandi “Sadate naramuka yeguye ku buyobozi bwa Rayon Sports ashobora kuzagirwa umwe mu bayobozi b’icyubahiro b’iyi kipe”, akajya mu cyiciro kimwe n’abarimo Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile, Ntampaka Théogène na Ruhamyambuga Paul.

Tariki ya 9 Gicurasi nibwo Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi atandatu mu bikorwa by’umupira w’amaguru bitewe n’amagambo yatangaje nyuma y’uko Rayon Sports ititabiriye Igikombe cy’Ubutwari 2020 mu ntangiriro z’uyu mwaka. Iki cyemezo yamaze kukijuririra.

Nyuma y’umunsi umwe ibihano bye bitangajwe, Rayon Sports yashyizeho Akanama Ngishwanama kagizwe n’abagabo barindwi biganjemo abigeze kuyiyobora barimo; Muvunyi Paul, Dr Rwagacondo Emile, Ruhamyambuga Paul, Ngarambe Charles, Ntampaka Théogène, Gacinya Chance Denis na Muhirwa Prosper.

Abo kuri ubu nibo no gushaka abakinnyi bashya bashobora kuzaza muri Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Ku wa Gatatu, Munyakazi Sadate yari yapanze guhura na bamwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Rayon Sports bari hagati ya 10 na 14, basigawemo amafaranga baguzwe, ariko baramutegereje baramubura.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru