Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Musanze na Cyuve bafite abana biga baravuga ko batewe impungenge n’ibiraro abana babo bambukiraho iyo bagiye ku ishuri kuko byamaze kwangirika ariko bikaba bitarongera gusanwa, bikaba byazagwamo abana babo bakahaburira ubuzima.
Aba babyeyi n’abandi bakoresha ibi biraro bihuza umurenge wa Musanze na Cyuve babitangarije Umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri ibi biraro byamaze gusaza nkuko bigaragara mu mafoto, abana babyambukiraho igitondo n’ikigoroba, bikarushaho gutera impungenge mu bihe by’imvura kuko ibiti byamaze kubora.
Barasaba ko akarere kagira icyo gakora bitewe nuko muri iki gihe cy’imvura cyageze abana bashobora kunyerera bakagwamo cyane ko hafite ubujyakuzimu burebure, ibiti bambukiraho bikaba byaramaze kubora .
Nyiranzabandora Jeannette ni umubyeyi twahuye aje gutegereza umwana we ku kiraro kimwe mu biteye impungenge kugira ngo amwambutse.
Yagize ati "Naje gutegereza umwana wanjye kuri iki kiraro kugira ngo mwambutse, yiga kuri New Hope, tuba dufite impungenge ko yagwamo kuko abana bataha biruka ashobora kunyerera akituramo."
Akomeza agira icyo asaba inzego zibishinzwe, ati "Badukoreye ibi biraro natwe ntitwaza gutegereza abana Kuko bajya biyambutsa ariko urabona ko ibiti byaboze, n’umuntu mukuru kuhanyura ni ukwigengesera nkanswe umwana."
Bahati Muneza ni umwe mu baturage twasanze yambuka iki kiraro, yatubwiiye ko umuntu ashobora gutaha n’ijoro akagwamo ndetse akaba yahasiga ubuzima.
Bahati yagize ati "Hari umumotari wigeze kugwamo aravunagurika, yewe nundi muntu ashobora kuhanyura yatsikira akisanga yaguyemo; mudukorere ubuvugizi kuko iki kiraro kinyurwaho n’abana benshi bagiye kwiga, Wisdom, Gashangiro, Cyabagarura, New hope n’ahandi.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Tuyisenge Vedaste avuga ko ibyo bari hafi kubikora mu maguru mashya, bijyanye n’ubushobozi bafite.
Yagize ati, "Ibi biraro turabizi, icyo turimo gukora ni ugushaka ibiti kugira ngo mu minsi ya vuba dutangire kubikoraho, kandi ni byiza ko n’umuganda wagarutse, ubwo rero tuzabanza gukora ibikoreshwa cyane n’abanyeshuri ari byo tubanza gukora, mu gihe gito biraba byakozwe rwose nibihangane."
Nubwo ibi biraro bisanwa iyo byangiriritse ntibibuza bamwe kugwamo akaba ari naho bahera basaba ko bakubakirwa ibiraro biramba mu rwego rwo kugira ngo abantu bajye babikoresha nta mpungenge bafite zuko bagwamo cyangwa n’umugezi ukaba wabatembana.

















