Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Ikoni ryo ku Giko, rikomeje kubatera impungenge, nyuma yabamaze kuhatakariza ubuzima

Friday 8 August 2025
    Yasomwe na

Bamwe mu bakoresha umuhanda uri mu ikoni ahazwi nko ku Giko, mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu, batewe impungenge n’impanuka zikunda kubera aha hantu, bitewe n’uburyo hateye, hakaba nabazitakarizamo ubuzima, bagasaba ko hashyirwamo bimwe mu bimenyetso byo mu muhanda byafasha mu kuzikumira.

Aha hazwi nko ku Giko, hakunze kuvugwa impanuka nyinshi kandi zikomeye ndetse harimo nizitwara ubuzima bw’abantu, ku Giko, haracuramye cyane kandi harimo n’ikorosi, hakaba hanyura ibinyabiziga byinshi, ndetse n’abanyamuguru, bigaragarira amaso ko aha hantu hateye impungenge.


Ikoni ryo ku Giko, rijya rikorerwamo impanuka nyinshi.

Gusa nubwo hameze gutyo, nta kimenyetso na kimwe cyo mu muhanda nk’icyafasha utwaye kugabanya umuvuduko ahantu nkaha bigaragara ko hashobora guteza ibyago.

Nkuko bigarukwaho na bamwe mu baturage twasanze hafi yuyu muhanda, abanyonzi ni bamwe mu bakunda gukorera impanuka muri rino koni ryo ku Giko, rimwe na rimwe bitewe n’umuvuduko mwinshi ry’utwaye igare aba afite.


Hari abatewe impungenge n’ikoni ryo ku Giko.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati" Haba impanuka nyinshi cyane bitewe n’umuvuduko w’amagare uba uri kuva iriya ruguru, biterwa n’umuvuduko mwinshi yagera hano yahura n’imodoka iri kuzamuka, akabura kuntu akata bitewe n’umuvuduko yamanukanye, gukata hariya bikaba biramunaniye akaba arenze umuhanda".

Yemwe hari nabagera kure bakavuga ko abakomeze uyu muhanda kuri kino gice cyo ku Giko bawukoze nabi, nayo bakaba basanga ari indi impamvu babona itera izi mpanuka aha hantu.

Nkuko bivugwaho n’undi twasanze muri rino koni, ari gusunika igare.

Yagize ati" Umuhanda bawukoze nabi, gute rero? Urareba iyo umuntu aturutse iriya hirya ntabwo areba ino, buno rero bawukozemo ikorosi bisaba ngo rino korosi barikoreho umuhanda ugororotse, iyo uturutse iriya ntabwo ureba iriya hepfo kandi iyo umuntu aturutse iriya agakata, gukata biramunanira kubera ikorosi".


Abona uyu muhanda hari aho bawukoze nabi.

Hari abasanga kandi gushyiramo ibimenyetso byo mu muhanda nk’ibizwi nka Zebra Crossing, Boridire (Bordure) byafasha mu guhanganana nizi mpanuka, bigendanye nuyu muvuduko, ujya ukunda gukoreshwa na bamwe mu banyura muri rino koni, hanyuma ntiribagwe amahoro.

Hari uwagize ati" Aha hantu bagomba gushyiramo dodani, kuko zari gutuma abantu bagenda buhoro, hejuru yuko ari ntazo barekura igare nk’abasore bikarangira bapfuye".

Undi nawe yungamo agira ati" Bashyiramo borodire yagabanya umuvuduko waha ngaha".

Iri Koni ryo ku Giko, riri mu muhanda watashwe umwaka ushize uturuka ku Murenge wa Rugerero ugana mu Mujyi wa Rubavu, uyu akaba ari umuhanda w’ubatswe witezweho kandi gufasha kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga byinjira mu Mujyi wa Rubavu, biturutse ahazwi nko kwa Gacukiro naho hazwiho kubera impanuka zitari nkeya.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi muri kano Karere ka Rubavu, buvuga kuri kino kibazo kigararagazwa naba baturage, icyakora Mulindwa Prosper, ukayobora ntabwo yabashije kutwitaba kuri telefone, ubwo twateguraga iyi nkuru.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru