Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko igihugu cye cyifuza kongera kuganira n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku bijyanye no kwinjira mu kigega cy’Ingabo cy’umuryango w’ubumwe bw’uburayi gishinzwe umutekano kizwi nka Security Action for Europe (SAFE). Ibi yabivuze mu gihe u Burayi bukomeje gushakisha uko bwakongera ubushobozi bwo kwicungira umutekano.
Starmer yavuze ko u Burayi bugomba gufata inshingano nyinshi mu kwirindira umutekano wabwo, ashimangira ko ari ngombwa ko ibihugu byiyongera ku ngengo y’imari igenerwa ingabo n’umutekano.
Yongeyeho ko u Bwongereza bwifuza kureba niba hari uburyo bwakorana bya hafi na EU binyuze mu mishinga ihuriweho nka SAFE. Iki kigega cya SAFE gifite agaciro ka miliyari zisaga 140 z’amayero, kigamije guteza imbere ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu by’u Burayi.
Gusa, ibiganiro byo kwinjiza u Bwongereza muri iki kigega byigeze guhagarara mu mpera za 2025 kubera kutumvikana ku mafaranga igihugu cyagombaga gutanga. EU yasabaga u Bwongereza gutanga miliyari 2 z’amayero, mu gihe London yashakaga gutanga amafaranga make cyane ugereranyije n’ayo.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, nawe yigeze gutangaza ko igihugu cye cyifuza kwinjira muri SAFE, ariko ashimangira ko bitagomba gukorwa ku giciro icyo ari cyo cyose. Ibi byerekana ko u Bwongereza bushaka ubufatanye, ariko bugashaka n’amasezerano aboneye impande zombi.
Yvette Niyigena.


















