Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Ababyeyi banenga abagihisha mu nzu abana bafite ubumuga

Saturday 15 April 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwita ku bantu bafite ubumuga, hari bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bagihisha mu nzu abana bafite ubumuga.

Ababyeyi bateye intambwe yo kubafata nk’abandi bana baranenga abagifite iyo myumvire, bakabibutsa ko bituma umwana adafashwa kwiga hakiri kare.

Aba babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri aka karere basaba ko bagaragaza bene abo bana bakajya bigishwa hakiri kare kugira ngo nabo mu minsi iri mbere bazigirire akamaro batabaye umuzigo mu miryango.

Muhawenimana Angelique atuye mu murenge wa Nyange, afite umwana ufite ikibazo cy’ubumuga bwo kutumva, ahamya ko umwana we atarajya ku ishuri wabonaga nta kintu azi none ubu ngo agerageza gukoresha amarenga ndetse ngo agenda agaragaza impinduka mu mitekerereze.

Ati: "Aho umwana wanjye agiriye ku ishuri ryitwa "Deaf people Training Center," nabonye impinduka muri we, ubu usigaye umutuma ngo zana igikombe ukabona arabikoze; ababyeyi ntibakwiye guhisha abana mu nzu kuko iyo ari mu bandi bana arishima."

Umuyobozi w’ishuri ry’Igisha abantu bafite ubumuga (Deaf people Training Center) by’umwihariko abana, Nduwayezu Elie, asanga nta mwana wagakwiye guhishwa mu nzu kubera ko afite ikibazo cy’ubumuga.

Arasaba ababyeyi kujya bazana abana bagatangira kwigishwa bakiri bato, ngo kuko bigorana kubigisha barakuze.

Ati: "Abana tubona hano ni babandi bava mu miryango ikennye, cyane cyane ko ababyeyi bishoboye baracyahisha abana babo, ugasanga biha akato. Mu Rwanda umwana ufite ikibazo cyo kutumva babona ntacyo amaze ariko nyamara bakirengagiza ko uyu mwana aramutse yitaweho ashobora kwiga nk’abandi ndetse akagirira Igihugu akamaro."

Nduwayesu akomeza agaragaza uko babona impinduka.

Agira ati: "Tugitangira iri shuri muri 2008 abana twagiye twakira ni abo bagiye batujugunyira, tukagenda tubigisha ururimi rw’amarenga ndetse bakigishwa gusoma no kwandika, kuri ubu muri iki kigo hamaze gucamo abana barenga 400, niyo mpamvu nsaba abayeyi kudahisha abana mu nzu , ahubwo bakwiye kubatuzanira tukabigisha bagakura neza bafite ubushobozi bwo gukora nk’ibyo abandi bakora."

Uyu muyobozi yashimangiye ko imibare y’abana bafite ubumuga mu gihugu bakiri benshi hirya no hino mu miryango aho avuga ko bakwiye kwitabwaho cyane ko mu bindi bihugu birimo Ubuhinde yabashije gukorerayo urugendo shuri bamaze gutera imbere, akifuza ko n’abana bo mu Rwanda bafashwa bakiri bato ndetse byaba na ngombwa bakajya bahabwa n’utwuma twifashishwa mu kumva twitwa ’Hearing heads’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga muri (NCPD), Bwana Ndayisaba Emmanuel avuga ko nta mwana wagakwiye guhishwa mu nzu.

Ati: "Hari umuntu ubyara umwana ufite ikibazo cy’ubumuga akumva ko ari ipfunywe, ibyo bigatuma abuza amahirwe wa mwana; icyo navuga umwana ufite ubumuga agomba gushyirwa ahagaragara mu bushobozi umuryango ufite agafashwa ariko akirabwaho, kuko iyo amuhishe mu nzu niho usanga ubumuga bukomeza kwiyongera."

Ndayisaba akomeza agira ati: "Muri 2019 twigeze gukora gahunda yo gufasha abatishoboye dushyiramo abantu bafite ubumuga, ibyo twarabikoze tubona imiryango irenga ibihumbi 20 mu gihugu hose bitari muri iyo gahunda, icyo gihe n’abatari bazwi bavuye mu nzu, cyokoze iyo abonye ko hari icyo ushoboye kumufasha wa mwana aramwerekana. Ndasaba ababyeyi gushyira aba bana ahagaragara noneho bakabaza inzego zitandukanye tuzafatanya gushaka uburyo twakemura ibibazo dufite."

Uyu muyobozi yavuze ko bafatanyije na RBC na Minisante batangiye guhugura abaganga mu buryo bwo gutahura umwana ufite ubumuga akivuka.

Ishuri rya Deaf people Training Center riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze, mu murenge wa Nyange, ryigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva, ngo barifuza ko ababyeyi bahindura imyumvire bakazana abana bakiga bakazagirira Igihugu akamaro aho kubahisha mu gikari bumva ko ntacyo bamaze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru