Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa ibicuruzwa byabo biri gutembanwa n’amazi

Tuesday 3 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Musanze bacuruza ibiribwa baravuga ko babangamiwe n’amazi atembana ibicuruzwa byabo muri ibi bihe by’imvura ubuyobozi bakababazwa nuko babona ubuyobozi ngo bwaratereye agati mu ryinyo.

Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko rikorera muri gare ya Musanze ryabaye risimbuye iryitwa kariyeri bahoze bakoreramo mbere, bakaba bifuza ko rwiyemezamirimo yakora ibishoboka byose agakumira aya mazi akomeje kubateza igihombo.

Umwe muri aba bacuruzi yagize ati:" Dufite ikibazo cy’ingutu hano kitubangamiye, imvura iragwa amazi agatembana ibicuruzwa byacu , rwiyemezamirimo ufite iri soko yagombaga kubikora , tukomeje kugwa mu gihombo , buri gihe duhora dutaka tukabura umuntu udutabara, murabona ko ari ikibazo kubona umuntu w’umubyeyi y’uriye igisima hejuru kubwo guhunga amazi aba atemba ari menshi."

Undi mucuruzi yagize ati:"Nuko mugeze hano imvura ihise mwari kumirwa , ibizi byose biraza bikuzura mu bicuruzwa byacu , tukabira uko tubigenza, noneho ibizi biza bitimo kunuka kubera ko bimwe biba biturutse mu bwiherero hariya bubatse uturigori duto cyabe ; nanwe murabona uburyo twarenganye rwose , mutubwirire abayobozi badutabare."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi burebera abaturage n’abacuruzi bugiye gukora kuri iki kibazo maze umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza iri soko ryubatsemo avuga ko bagiye kongera kuvugana na rwiyemezamirimo ureberera iri soko kugira ngo hashakishwe umuti w’iki kibazo.

Yagize ati:"Bariya bacuruzi bakorera muri gare bagiyemo ari uko isoko rya kariyeri ririmo kubakwa, birumvikana rero ko hari ibibazo byagiye bivukamo ariko ku bufatanye n’ubuyobozi bwa gare, hari ibyagiye bikemuka, rero ikitarakemuka kitarangiye n’ubuvugizi n’ubundi kandi tuzi ko iyo tuvuganye n’ubuyobozi bwa gare bubikemura vuba, ubwo rero nacyo tugiye kugikurikirana ku buryo kizakemuka vuba."

Mu bindi bibazo aba bacuruzi bafite ngo nibijyanye n’imisoro ihanitse aho bifuza ko bakoroherezwa bakajya bihanganirwa mu gihe barabona amafaranga, cyane ko ngo iyo basanze warengejeho umunsi utarasora bikorera ibicuruzwa byawe bakabijyana mu biro bikazabora ukisanga mu gihombo gikomeye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru