Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 6 June » IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI YAHEREWE ISOMO RYA RUHAGO MURI ALGERIA – read more
  • 5 June » U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku Burezi Bushingiye ku Bumenyingiro, Intambwe Ikomeye mu Guhindura Ubukungu bwa Afurika. – read more
  • 5 June » Rubavu: Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza amahirwe ruhabwa – read more
  • 4 June » Musanze:Rurageretse hagati ya Ndayambaje na Neretsebagabo uzwi nka Rujugiro – read more
  • 4 June » Lee Jae-myung YATOREWE KUYOBORA KOREYA Y’AMAJYEPFO – read more

Musanze: Abagore babarizwa muri Green Party basabwe guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire

Monday 30 October 2023
    Yasomwe na


Abagore babarizwa mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Green Party of Rwanda basabwe kuba umusemburo mu kumvikanisha neza ihame ry’uburinganire kugira ngo harandurwe ikibazo cy’abitwaza iri hame bakabangamira umuryango nyarwanda.

Umuyobozi w’iri shyaka, Hon.Frank Habineza,
yabigarutseho mu ihuriro ry’urugaga rw’abagore bo mu ntara y’Amajyaruguru bashamikiye kuri green party, ko bakwiye gufata iyambere mu kubaka umuryango muri rusange, badafata ihame ry’uburinganire uko ritari.

Yagize ati: "Nk’uko byagarutsweho ko hari abagore bahawe intebe aho kuyicaraho bakayihagararaho, gusa mukwiye kumenya ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana, bityo mukumva ko mudakwiye kubangamira abagabo banyu mwitwaje ko mwahawe agaciro, cyane ko iri hamwe risobanutse neza."

Mukeshimana Athanasia wanatorewe kuyobora urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango Green Party mu ntara y’Amajyaruguru, yasabye abagore kuba umusemburo w’impinduka mu muryango.

Yagize ati: "Hirya no hino haracyumvikana abagore nk’abo ariko twe twahuguwe dukwiye kuba umusemburo w’impinduka muri bagenzi bacu. Dukwiye kandi kubigisha ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari uguhangana ahubwo byose ari ukugishanya inama."

Ni igikorwa cyasojwe n’amatora ya comite y’abagore ku rwego rw’intara hanuzuzwa inzego zituzuye muri komite z’uturere uko ari 5 tugize intara y’Amajyaruguru, cyane ko hategerejwe amatora ku rwego rw’igihugu ateganijwe ukuboza 2023 hagamijwe kubaka urugaga rw’abagore rushamikuye ku ishyaka green party of Rwanda.

Ubushakashatsi ngarukamwaka bukorwa n’Urwego rw’imiyoborere RGB, 2021 buzwi nka Citizen Report Card (CRC) bugendeye kuko abaturage babona impamvu zitera ibibazo byo mu muryango, bwagaragaje ko kudakoresha neza umutungo wo muryango biza imbere n’amanota 87.8%, bigakurikirwa no kudahana umwanya wo kuganira mu muryango biri ku gipimo cya 84%, ndetse no kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire 83.3% n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru