Alice Umugiraneza
Abagore n’abakobwa bo mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze, batangaza ko iyo bigeze mu gukorana n’ibigo by’imari bakitinya kuko bagitinya ibihombo byabageraho nyuma yo gufata inguzanyo, barasaba ko babona amahugurwa ku kwihangira imirimo no gukoresha inguzanyo bityo bagashira ubwoba bwo gukorana n’ibigo by’imari.
Bamwe mu bagore baganiriye na Mamaurwagasabo bavuze ko batinya ibihombo ku nguzanyo ya banki kuko byabateza impagara mugo zabo.
Ingabire Marie Goreth yagize ati "Njyewe nkora ubudozi, numvise ko hari amafaranga ari gutangwa na BDF yo kuzahura ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid19 ariko nza gutinya kuyafata; ndatekereza nti nyafashe ngahomba byagenda bite? Nifuza ko bibaye byiza bakabanza kujya batugenera amahugurwa yo kwiga imishinga tugakorana n’ibigo by’imari tuzi neza uko tugiye gukora."
Musabyimana clemance nawe yagize ati "Mana we, ntinya amafaranga azishyurwa, mba numva ariya mafaranga ya BDF nayafata ariko byageraho nkumva ngize ubwoba pe, bigahita bimvamo."
Abahagarariye inzego z’Abikorera mu murenge wa Muko bavuga ko abagore bahora bashishikarizwa kwihangira umurimo ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.
Rutayisire Jean Bosco ni Perezida wungirije ushinzwe abikorera mu murenge wa Muko, yagize ati "Mu by’ukuri hano mu isanteri ya Muko dufite abagore bazi gukora ariko duhora tubashishikariza gukorana n’ibigo by’imari kuko ntawigira, udakoresheje amafaranga y’ibigo by’imari ntacyo wageraho."
Rudakangwa Jerime ni umukozi ushinzwe inguzanyo muri Sacco IRENGERE ikorera mu murenge wa Muko avuga ko umubare w’abagore bakorana nabo ukiri hasi cyane.
Ati "Nkubu hari amafaranga turimo gutanga ku bufatanye bwa BDF yo kuzahura ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid19 ariko abagore ntab, kandi tuba twakoze ubukangurambaga ku buryo bushoboka ariko abagore ukabona baracyabigendo gake, kandi n’ikibazo cy’ingwate cyakundaga kugora abantu BDF yaragikemuye, iyo nta ngwate ufite igutangira 75% nawe ukitangira 25% kandi mu kwishyura ukayaheraho."
Kugeza ubu IRENGERE Sacco ikorera mu murenge wa Muko imaze gutanga amafaranga ku banyamuryango 40 bakora ubucuruzi buto buto bwagizweho ingaruka na covid19 ariko harimo abagore 4 gusa.

















