Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abahinzi b’ibirayi mu karere ka Musanze bavuga ko babona harabayeho uburangare bwa Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi bwatumye inyubako nini y’Ikigega gituburirwamo imbuto y’ibirayi, SPF, ibahombera, ibirayi bikaba byararushijeho kubura no guhenda.
Ikigega SPF cyagombaga gutubura uturayi duto,
(Minitubers) Miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani.
Mu biganiro by’iminsi ine byahuje abahinzi b’ibirayi (Potato Week) byabereye mu karere ka Musanze, byitabiriwe n’impuguke n’ubuyobozi bwa AGRITERRA, n’abahagarariye amakoperative ahinga ibirayi mu bihugu bitanu aribyo u Rwanda, u Burundi, RDC, Uganda, u Buhorandi n’u Bufaransa.
Icyo gihe bataha icyo kigega, mu gihe inama yari ihumuje bavuyemo bamwenyura, bavuga ko u Rwanda rugiye kujya rwohereza ibirayi mu mahanga ariko byabaye amasigaracyicaro kubera ko bimwe mu birayi biri gukoreshwa biri guturuka hanze y’Igihugu.
Umwe mu bahinzi waganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo yavuze ko ikigega cya SPF cyubatse mu karere ka Musanze cyabereye abahinzi inyatsi ngo kubera ko kidatanga umusaruro nk’uko bikwiye.
Yagize ati: "Mu byukuri tutabeshyanye murabona ataribwo bwa mbere ibi bintu byabaho, imikorere y’iki kigega kiri Busogo ntayo pee! Iki kigega cya SPF kigiye kumara imyaka ine giterwa inkunga na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ariko nta musaruro kiduha twe nk’abahinzi bibumbiye muri Koperative, turasaba Minagiri n’izindi nzego guhaguruka kuko iki kigo cyatubereye inyatsi rwose, nibura barebe imikorere mibi yacyo."
Dusubire inyuma turebe, mu mpera z’umwaka ushyize uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ubu akaba ari minisitiri w’iyo Minisiteri, Dr Musafiri Ildephonse ubwo yatangizaga ( Patatoes weeks) yasuye n’iki kigega cya SPF kiri mu murenge wa Busogo hari byinshi yari yagarutseho.
Yagize ati: "Turifuza ko u Rwanda ruba ikigega cy’ibirayi muri aka karere duhereyemo, utekereje ikirayi cyiza kiryoshye atekereze u Rwanda, utekereje imbuto nziza y’indobanure y’ibirayi atekereze u Rwanda, tugomba kubigeraho dufatanyije kandi niyo ntego numva tugomba kwiha, kugira ngo abavandimwe bacu bo muri Congo, Abarundi, Abagande n’abandi, tuboroze ku mbuto maze muri aka gace twihaze mu biribwa mu buryo bushoboka."
Minagiri yari yatangaje kandi ko bagiye kujya bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ku buryo bizafasha abahinzi kongera umusaruro ukava kuri toni 7 beza kuri hegitari ukagera kuri toni 25 gusa ibyo byose ntibyagezweho.
Kuri ubu byifashe bite?
Abahinzi n’abandi bantu bibaza impamvu igihingwa cy’ibirayi gikomeje gukosha aho amahanga asigaye agemurira ibirayi mu Kinigi hitiriwe ibyo birayi.
Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yasuye umuyobozi w’ikigega cya SPF gitubura imbuto y’ibirayo, giherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Busogo Karegeya, Bwana Appolinaire uvugwaho imikorere mibi yo kudindiza imikorere y’iki kigo, maze avuga ko kuba nta musaruro uri kuboneka byaturutse ku mihindagurikire y’ikirere n’ibiza byibasiye igihugu mu mezi make ashyize.
Yagize ati:"Impamvu ibirayi bikomeje guhenda ni imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko ibiza byibasiye Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023. Icyo gihe abahinzi bari bafite ibirayi mu mirima byarahombye ku kigero cya 80% nyuma y’aho bitwawe n’amazi, ibisigaye urubura rurabyica, gusa turabizeza ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse."
Uyu muyobozi yakomeje avuga mu Mirenge ya Nyange na Kinigi byabaye umwihariko kuko byari byitezwe ko bazasarura muri Kamena na Nyakanga. Icyo gihe haje uruzuba rwinshi hanyuma abashyize imbuto mu butaka aho kumera yahiriye mu butaka kubera ko imvura ya Nyakanga itigeze iboneka nk’uko byari byitezwe nk’abahinzi.
Mu Rwanda ibiciro by’ikiribwa cy’ibirayi gikomeje gututumba ku rwego rwo hejuru mu gihe ntawakekaga ko abatuye mu duce twa Musanze barya ibirayi bivuye mu bindi bihugu.
Ikilo cy’ibirayi kiri kugura hagati ya 700 na 800 ndetse ni 1500 ku birayi byiza bya Kinigi, aho ni mu bice bya Musanze, mu mujyi wa Kigali ho birikugura 1000 na 2000.




















