Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Abakora uburaya barasaba kwegerwa n’abajyanama b’ubuzima

Tuesday 5 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe uburengenzira bw’abakora uburaya usanga bugihutazwa hirya no hino, abo mu Mugi wa Musanze barasaba ko bakwegerwa n’abajyanama b’ubuzima bakajya babaha agaciro nk’abandi bantu kuko usanga hari serivisi badahabwa bitewe nuko bakora ibyo bikorwa.

Babitangarije ubwo bari basoje amahugurwa bari bateguriwe na ANCP, umuryango uharanira uburengenzira bwa muntu by’umwihariko ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida bakita no ku bantu bakora uburaya ndetse n’abandi babana bahuje ibitsina.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko kenshi mu midugudu aho batuye bagihohoterwa, bakimwa na Serivisi zimwe na zimwe n’izijyanye n’ubuzima akaba ariho bahera basaba abajyanama b’ubuzima kujya babafata nk’abandi bantu aho kubahutaza mu gihe bagiye gusaba serivisi runaka.

Denyse Turaye yagize ati, “Turacyari ibicibwa mu miryango, banshi baracyatubona bakadutuka, mbese bakadutoteza, abajyanama b’ubuzima bo ujya kumwaka serivisi akaguciraho ntaguhe servisi uko bikwiye avuga ko uri indaya.”

Uyu mugore akomeza agira ati “Nanjye nisanze muri aka kazi, sinari narabishatse kandi ndabizi ko aka kazi katanyubahisha ariko mba nshakisha imibereho yanjye n’iyabana nababyariye muri aka kazi.”

Undi wanze ko amazina ye ashyirwa mu nkuru yagize ati “Bijya bintera ipfunwe kuba ndi mu buraya, ariko ikibabaje ni uburyo aho dutuye badukwena buri munsi, ntibadufate nk’abandi bantu. Hari igihe bidutera kwiheba ariko turasaba ubuvugizi, mbese ko bavuga ngo tujye gutora ko batavuga ngo uriya n’indaya..! baraturenganya rwose.”

NI IKI ABAJYANAMA B’UBUZIMA BAVUGA KURI IKI KIBAZO?

Mukamusoni ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Musanze yagize ati “Bishobora kuba bikorwa n’abagenzi bacu ariko ku ruhande rwanjye nta muntu nsubiza inyuma ngo nuko akora uburaya, bagomba gufatwa nk’abandi.”

Uyu mujyanama akomeza agira ati, “Duhugurwa kenshi ko abanyarwanda bangana, birumvikana ko ntawe ugomba guhezwa, bagenzi banjye bakwiye guhindura imyumvire bakajya batanga serivisi nziza inogeye buri wese.”

Umukozi w’umuryango Umuryango Nyarwanda wo gufasha abahuye n’ibyago byo kwandura agakoko gatera Sida, harimo n’abakora uburaya (ANCP:Association National de Soutien aux Personnes qui vivent avec le VIH) Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko abakora uburaya bakwiye guhabwa agaciro ntibabangamirwe kuko nabo ari abantu.

Aragira ati “Dukomeje gushima intambwe imaze guterwa, kuko hambere aba bantu bakora uburaya batahabwaga agaciro; yego n’ubu hari abagihutaza uburengenzira bwabo ariko ntibyagakwiye, bagomba gufashwa bakiteza imbere kuko akenshi ibi byiciro usanga baragiye bisanga muri uyu mwuga bitewe n’ibibazo bitandukanye byo mu miryango, uburengenzira bwabo rero bukwiye kubahirizwa.”

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Kanayoge Alex asaba buri wese kudaha akato ibi byiciro ahubwo ko bakabafashije byibuze kubabahindira imyumvire ndetse byaba na ngombwa bagashakirwa imirimo bakora ibateza imbere.

Yagize ati “Ndashimira ANCP ko yagize uruhari rwo kwita kuri ibi byiciro byihariye , ndasaba abantu ko badakwiye kujya baha akato aba bantu ahubwo bajya baganirizwa bakareba imirimo bashobora gukora ibateza imbere , bashobora gutangira hasi bakazajya bagenda bazamuka, ubwo rero guhabwawa akato muri sosiyete ntabwo byagakwiye kubaho gusa natwe tuzakomeza kugenda dukora ubuvugizi.”

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa abakora uburaya basaga 1000, gusa abenshi muri bo bagaragaza ko biterwa n’amikoro make ariko ngo babonye ubafasha bwo kwiga imyuga babivamo kuko nta kindi bakuramo usibye kwangiza ubuzima bwabo n’ababakomokaho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru