Alice Umugiraneza
Abatwara ibintu n’abantu ku magare babarizwa muri Koperative ya "Coperative de Velo de Musanze (CVM)" yo mu Mujyi wa Musanze baravuga ko babangamiwe na bamwe mu bashinzwe umutekano wabo bazwi nk’abasekirite babafatira amagare kugira ngo babone uko babaka ruswa mu gihe ubuyobozi bwabo buvuga ko ahari abantu batabura amakosa
Abaganiye na mamaurwagasabo.rw bavuga ko abasekirite b’abanyonzi babahohotera bitewe n’icyo bise inda nini.
Rudomoro ni izina twahaye uwo twaganiriye ku bw’umutekano we.
Yagize ati "Abayobozi bacu baratugora, iyo bagufashe waba uri mu ikosa cyangwa utaririmo nuguhita wibwiriza kugira ngo urebeko wa; muva imbere yabona ntacyo wibwira nibwo ahita akubwira ngo va k,uri iryo gare rero wabona igare utazongera kuribona ugakora mu mufuka ukamuhereza."
Akomeza agira ati "Njyewe bansanze ndimo gukura umugenzi ku igare bati riveho waparitse nabi. Ariko ntakindi bashakaga ni amafaranga."
Musoni nawe agira ati "AbanyonZi ba Musanze turapfuye kuko urakorera 2000frw, nuhura na basekirite ubahereze, niba ufite umugore n’abana igare ari ryo ribatunze urumva ko nta buzima dufite kandi ntibanaguhe inyemezabwishyu ya gitansi."
Ubuyobozi bwa koperative y’Abanyonzi mu Mujyi wa Musanze bwo buvugako ahari abantu hatabura amakosa .
Perezida wa koperative y’Abanyonzi mu karere ka Musanze, utarashatse kuduha amazina ye, yatubwiye ko iki kibazo bagiye kugishakira igisubizo kuko ubuyobozi ari cyo buberaho.
Inzego sose hari ubufatanye ni mikoranire, police na RiB ndetse ni nzego zibanze, mu gihe haba hari uhuye n’ikibazo agomba kubivuga akarenganurwa, kuko ni cyo ubuyobozi bubereyeho. Kuko twebwe iyo tumenye ufite icyaha turamuhana, hari n’abo twirukana kubera amakosa bakoze."
Akomeza atanga inama ku banyamuryango muri rusange ko icyo babifuzaho ari uko bakora bagatera imbere ariko hibandwa ku kinyabupfura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko buri muntu afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we.
Umuyobozi wa karere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, avugako abayobozi bagamba kuba fafi yabo bayobora, yongeraho ko nka koperative haba hari umurongo ngenderwaho kuko uje muri koperative ntabwo agomba gukora ibyo yishakiye.
ati "Ntabwo byemewe uwabirenzeho aba ari mu makosa arabihanirwa kuko buri kosa riba rifite itegeko ririhana."
Akomeza ashimira abanyonzi imikoranire n’abaturage mu kazi kabo ka buri munsi mu gutwara abantu n’ibintu.
Amagare akorera mu mujyi wa Musanze, uhanye imbibi n’uturere twa Burera, Nyabihu na Gakenke.

















