Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Nyamasheke: abatuye ku kirwa cya Kirehe ntibazi nimba meya ari umugabo cg umugore

Friday 14 March 2025
    Yasomwe na

Abatuye ku kirwa cya Kirehe giherereye mu kiyaga cya Kivu mu Murenge wa Macuba ho mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko batajya begerwa n’ubuyobozi bw’akarere, kugeza ubu bakaba bavuga ko batazi nimba meya ari umugabo cyangwa umugore.

Ni ikirwa gito kiri mu kiyaga cya Kivu mu Kagari ka Rugari mu Murenge wa Macuba, gituwe n’abaturage basaga 1153 batuye mu ngo 168. Bamwe muri aba bahamya ko bafite ibibazo by’uruhuri mu buzima bwo ku kirwa, bagasanga impamvu bidakemuka ariko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke kuva yatorwa atari yabasura, ndetse ngo bakaba bemeza ko batazi niba ari umugore cyangwa ari umugabo.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bafite nuo nt amuriro, nta mazi, ibikorwa remezo byo ni ibindi.

Barore Pierre ati: “Undi wagiyeho ntabwo tumuzi, ntabwo araza kutwiyereka, ntituzi n’amazina ye, ntituzi isura ye. Iki giturage dutuyemo ntabwo tuzi Meya w’Akarere n’abamwungirije na bo ntabwo tubazi”."

Muhayimpundu Claudine yunzemo ati: "Uwo tuzi ni Mukamasabo wavuyeho, ntabwo aradusura, umushya ntabwo tuzi Impamvu; duhuye mu nzira ntabwo na mumenya. Icyo twifuza nuko we n’abagenzi be badusura tukabagezaho ibibazo dufite, tukareba ko babidufashamo."

Byaje guhumira ku murari ubwo babwirwaga ko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhayezu Joseph Desire aza kubasura maze bakamugezaho ibibazo bafite ariko barategereje baraheba, baragaragaza igihombo bahuye nacyo uwo.

Niyonkuru Paul ati: “Visi Meya Desire, baratubwiye ngo aradusura mu nteko y’abaturage, ingoma y’umudugudu iravuga, tureka imirimo yacu tujyayo turamutegereza ntizaya”.

Singuranayo Simeon nawe ati: “Meya uriho ntabwo tuzi niba ari umugabo cyangwa niba ari umugore. Aje tukamugezaho ibyifuzo byacu, nk’ibyo by’umuriro n’amazi yajya kutubera umuvugizi, kuko atugerera kure aho tutagera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse umaze umwaka n’amazi abiri ku buyobozi bw’aka karere, yavuze ko umuturage w’iki kirwa waba utamuzi ari uwaba atitabira ibikorwa bibera hanze y’ikirwa nk’umuganda n’ibirori bitandukanye.

Mupenzi avuga ko muri gahunda yo kwegera abaturage yabanje gusura buri kagari kuri uku akaba akurikijeho gusura buri mudugudu.

Ati: “Abaturage bo ku Kirwa cya Kirehe, dukurikiranira hafi uko babaye ikifuzo n’ibibazo tukabishyira mu byihutirwa. Icyo nabizeza ni uko muri gahunda yo gusura imidugudu, ngiye kubashyira mu matariki ya hafi ku buryo mu minsi ya vuba nzabasura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke amaze umwaka n’amezi atatu atorewe kukayobora, akaba yarasimbuye Mukamasabo Applonie, wirukanywe ni nama njyanama y’Akarere kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse.

Yanditswe na Sitio Ndori

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru