Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Umunyeshuri yapfuye arimo kwigana Yezu mu Nzira y’Umusaraba

Wednesday 20 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ubwo biganaga inzira y’Umusaraba Yesu/Yezu Kirisito yanyuzemo mbere yo kubambwa ku Musaraba i Goligota, ibirori byasojwe n’agahinda n’amarira menshi ubwo umwe mu banyeshuri bakigana uwo mukino yahasize ubuzima.

Suel Ambrose, Umunyeshuri wigaga amasomo ya Filozofiya muri Kaminuza y’Abihayimana, Claretian University of Nigeria, yitegura kuzaba Padiri, muri uyu mukino yakinaga ari Petero waciye ugutwi k’umusirikare arengera Yezu.

Nyuma yo gukina, Ambrose yaguye hasi atangira kuva amaraso bitewe no gukomereka cyane. Umwe mu batangabuhamya witwa Micheal Eluwa yabwiye ikinyamakuru Vanguard ati, "Ubwo ibi byago byabaga buri wese yahise atabara bakagerageza kumwihutana ku bitaro by’ishuri".

Byakomeje kuba bibi bamujyana ku bitaro byisumbuye byitwa Federal Medical Center (FMC), biri hafi aho. Ibi bitaro ni byo byaje kwemeza ko Ambrose yashizemo umwuka.

Ubwo uyu musore yituraga hasi, abantu babanje kugira ngo ni imikino cyangwa ni kimwe mu bice by’umukino. Ubwo atongeraga kubyuka ni bwo babonye ko ikibazo gikomeye bahita bamujyana kwa muganga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru