Wednesday . 21 August 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 August » Rutsiro: Bamaze igihe bategereje ubwiherero none barahebye – read more
  • 5 August » Burera: Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi biyemeje kutazatenguha Chairman w’Umuryango – read more
  • 3 August » Igisirikare cya Congo cyeruriye abaturage ko kitakishoboza umwanzi cyonyine – read more
  • 3 August » Gakenke: Batewe impungenge n’ikiraro gihuza imirenge itatu gisaba kugenda bigengeseye – read more
  • 1 August » Rusizi: Umuyobozi w’ishuri yashyize Mwenenyina ku rutonde rw’abakosora ibizamini atari MWARIMU – read more

Kigali: Mu rubanza rw’Abapasitoro habonetsemo umupfumu

Sunday 1 October 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Mu rubanza rw’Itorero Communaute Methodiste Unie International (CMUI) hajemo umupfumu bikekwa ko yari aje kwica iburanisha cyangwa kugirira nabi uwareze, ku bw’amahirwe ahambirizwa n’abanyamasengesho bamutahuye hakiri kare.

Ni mu Rubanza nshinjabyaha rwari rugiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, i Nyamirambo, rufite nomero RPA00265/2022/HC/KIG, ubushinjacyaha bwarezemo Umuvugizi w’Itorero CMUI, Rev. Pastor Sekimonyo Fidele, ku byaha byo kurigisa no konona umutungo w’iryo torero, hakaba n’uregera indishyi ari we Pastor Bahati Ethienne wirukanwe na Sekimonyo amaze gutahura iyo migirire.

Kuri uyu wagatatu tariki ya 6/09/2023 ubwo hari hategerejwe inteko iburanisha habonetse umupfumu bikekwa ko yaje kwica iburanisha bitewe n’uko abantu basanzwe bamuziho izindi mbaraga zitandukanye n’iz’umwuka wera abemera Imana bazi.

Abatahuye uwo mupfumu bavuze ko yari aje aherekeje ababashumba baregwa, yari afite igikapu yiteguye kuburizamo iburanishwa ry’urubanza, dore ko rwari rusubitswe inshuro zigera kuri eshanu, kuva mu kwa Gatatu 2023 ubwo rwaregerwaga mu Rukiko Rukuru.

Uyu mupfumu yaje gutahurwa n’umwe mu banyamasengesho bari bicaye aho usanzwe umuzi ku buryo umupfumu yabibonye ahita akuramo ake karange.

Si uwo mupfumu gusa ufite ibindi bibaraga muri uru rubanza kuko umwe mu bapasteri baherekeza urega yasuhuje umuvugizi w’itorero Rev. Pasteri Sekimonyo ahita gusesa ibibembe umubiri wose bitera ubwoba abantu.

Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni ukwibasira itangazamakuru ryagiye ricukumbura ibi bibazo by’uruhuri byagaragaraga muri CMUI, umuvugizi w’iri torero yagezaho avuga ko nubu haje umunyamakuru wa Paradise.rw gukurikira urubanza abone uko atangaza ibibera muri ryo.

Ikindi yikomye urwego rushinzwe imiryango y’amadini n’amatorero mu Rwanda (RGB) ko atemera ibyavuye muri raporo y’igenzura ry’umutungo wanyerejwe, ko ari ibipapirano batigeze bagera aho itorero rikorera, ni mu gihe umwungirije yemeye ko bageze ku kigo cy’amashuri ayoboye giherereye i Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu byagaraye muri uru banza n’ukwishinja ko hagurishijwe kontineri n’ibikoresho biyuzuye byagombaga gukoreshwa mu ivuriri (Clinic) Itorero CMUI ryari ryashinze ku cyicaro gikuru i Batsinda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Ubwo uwari Meya wa Gasabo, Nyinawagaga Claudine yasuraga stock y’ibikoresho by’ubuvuzi bwa Clinic yari yashinzwe n’itorero bikaza kuribwa

Aha abaturage bari batangiye kuvurwa

Umuvugizi wa CMUI, Rev. Pasteri Sekimonyo Fidele yemeye ko yabigurishije ariko ngo ibikoresho ni uturapfarapfa twari twasigaye mu gihe ibindi abishinja uwo yasimbuye. Abamurega bavuga ko ari we wabigurishije kuko uwo yasimbuye yavuye muri iryo torero ajya hanze mu 2008, hanyuma ibikoresho bigaragara ko byari bihari, nkuko muri iyi plan strategic yateguwe mu 2013.

Impuguke z’itorero zikuriwe na Sekimonyo zateguye iyo Plan strategic, icyo gihe ibikoresho by’ivuriro byari bihari

Inyandiko y’impuguke igaragaza ko ibikoresho by’ivuriro byari bihari

Ibindi biburanwa muri uru rubanza ni ikigo cy’amashuri yisumbuye ya Nyabishongo giherereye i Rubavu cyahombye itorero rigikodesha n’akarere ka Rubavu ngo hajye hajyamo abana bafatwa nk’inzererezi.

Umubitsi w’itorero yanyuranyije n’umuvugizi ko atigeze abona ayo mafranga y’ubukode bw’icyo kigo. Rev. Pasteri Sekimonyo yahamirije urukiko ko yakiriye ubukode bw’imyaka ibiri, Urwego RGB rukagaragaza muri raporo ko akarere kishyuye sheke imyaka ine baziha Sekimonyo, gusa we akazikubita umufuka abashinzwe umutungo ntibamenye icyabaye.

Haburanwa kandi urusengero rwa Kabaya, muri Ngororero, urusengero rwa Rugerero muri Rubavu, n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Ndobogo muri Rubavu, byagurishijwe na Komite iyobowe na Sekimonyo batabibwiye Inteko Rusange nk’urwego rufata ibyemezo.

Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko ubwo uregera indishyi yari ahawe ijambo, ataravuga Rev. Pasteri Sekimonyi n’umwunganira mu mategeko bazamuye inzitizi ko uwo adakwiye guhabwa umwanya, nta bubasha afite bwo kuregera indishyi.

Uyu uregera indishyi, Pastor Bahati Etienne avuga ko yirukanywe n’umuvugizi kubera ko yabazaga ikoreshwa nabi ry’umutungo kugeza naho yamwise "umutaribani" (umutwe w’iterabwoba).

Umucamanza yashyizeho itariki yo gusoma umwanzuro kuri izo nzitizi tariki ya 21/09/2023 saa tanu zuzuye.

Iyo tariki igeze urukiko rwemeje ko Pasteri Bahati afite uburenganzira bwo kuregera indishyi nk’umwe mu basinye kuri stati y’itorero kandi akaba yari n’umwe mu bayoboraga intara.

Ikibabaje ni uko Umuvugizi w’itoreri CMUI, Rev Pasteri Sekimonyo akomeje kugurisha indi mitungo y’itorero mu gihe urubanza rutaracibwa.

Ahagurishijwe hari gusizwa

Ingano y’ikibanza cyagurishijweho 520 m2

Aho ikibanza giherereye

Ibaruwa Pastor Bahati yandikiye ikigo cyaguze icyo kibanza ko bikiri mu manza

Ikimenyetso gituruka ku kagari, kigaragaza ubugure bw’igice cy’ikibanza cy’itorero cyagurishijwe

Rev. Pasteri Sekimonyo areganwa n’umuvugizi umwungirije n’uwari umwanditsi w’itorero hamwe n’umubitsi, bakaregwa kurigisa no gukoresha nabi umutungo w’itorero.

Icyicaro gikuru cy’Itorero CMUI giherereye Kagugu/Kinyinya

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru