Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Abanyeshuri 872 basoje amasomo muri Ines-Ruhengeri basabwe guhanga imirimo bakoresheje ubumenyi bahawe

Saturday 12 March 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku nshuro ya 13 ishuri rikuru rya Kaminuza ya Ines-Ruhengeri ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri basaga 872 barangije mu mashami atandukanye, bakaba basabwe kujya kwihangira imirimo kuko bahawe ibishoboka byose bizabafasha guhanga udushya no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe 2022 nibwo Ines Ruhengeri yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 872 bose bize mu mashami atandukanye, ni umuhango wabaye imbona nkubone kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyabaye gicishije make nyuma y’imyaka ibiri ibirori bikorwa mu buryo bw’ikoranabunga kubera Covid-19 yari nyinshi mu baturage.

Bamwe mu banyeshuri barangije batangarije mamaurwagasabo ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize aho kujya gusaba akazi ahubwo bazagatanga bitewe nuko bagiye guhanga imirimo mishya.

Ntwali Christian urangije mu ishami ry’iby’ubutaka, Land Administration and management, yagize ati" Tugiye kugerageza gushyira mu bikorwa ibyo twize cyane ko ari ibintu biri tekinike, kandi ubumenyi dukuye hano tugiye kububyaza umusaruro, tudategereje ko dusaba akazi ahubwo natwe tugiye guhanga imirimo."

Ntakirutimana Ingabire Diane arangije mu masomo y’ubuhanga "civil engineering", avuga ko yishimiye kuba arangije ndetse adateze kuzajya gushaka akazi ahubwo kuri we azaha abandi akazi.

Yagize ati "Kuba abakobwa bagenzi banjye bakitinya ngo ntibakwiga civil engineering ndababwira ko bagomba kwitinyuka kuko ibyo basaza babo bakora nabo babikora, ubu njye nagize amanota meza kuko ibyo nize byoze bigiye kumfasha kuvumbura, ngahanga ibishya bigezweho kandi nzagerageza kwishakamo ibisubizo aho kubishaka ku wundi muntu."

Padiri D.r Fabien Hagenimana, umuyobozi w’ishuri rya Ines-Ruhengeri avuga ko yishimiye kuba bongeye gukora ibirori imbona nkubone ari ibintu byiza, akomeza avuga ko ibyo bigisha abanyeshuri ari ukugira ngo babibyaze umusaruro.

Padiri Dr. Fabien Hagenimana yagize ati "Burya iyo upfunyikiye umuntu amazi ni wowe agarukira, twabahaye ibishoboka byose nubwo babayemo icyorezo cya Covid-19 ntibyatubujije gukomeza gutanga ubumenyi bufite ireme binyuze mu buryo bw’ikoranabunga, kandi tubitezeho umusaruro kuko hanze harabakeneye cyane, muri Ines-Ruhengeri umuntu wese udusanga twifuza ko agenda yishimye kandi aba banyeshuri baduteye Ishema nibagende batange serivisi nziza."

Abanyeshuri bahize abandi mu mashami atandukanye bakaba bahembwe ibihembo bitandukanye birimo "Laptop" ndetse n’amafaranga bahawe na Banki ya Kigali aho buri munyeshuri yagiye ahabwa amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru