Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gasiza baravuga ko bahangayikishijwe no kuryama kuri matera zashaje ntizisimbuzwe.
Babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ku kigo nderabuzima cya Gasiza giherereye mu Murenge wa Cyuve aho yasanze matera zarabaye ’ubushwambagara’ bakifuza ko leta yagira icyo ikora.
Banze gutangaza amazina yabo ariko mu majwi yabo baragira bati: "Ahubwo aho kugira uryame urara ingingo ziri kubabara, matera zirashaje cyane rwose nawe uri kubireba, mudukorere ubuvugizi, umurwayi ataha yaravunaguritse. Ubu se wavuga ko tumeze neza koko!"
Undi tumuhaye izina rya Nyirakamanzi Claire, yagize ati: "Iki kibazo hano tukimaranye igihe, kuba hano ni ukubura uko umuntu agira, ubu se waryama hariya hantu ukagira ikizere ko wakira? Urareba n’umwanda urimo, turababaye nuko ari mbuze uko ngira naho ubundi kurwarira hano ni ugufunga umwuka."
Aba baturage bakomeza basaba ko Umukuru w’Igihugu yagira icyo akora kijyanye no kububakira ivuriro rya Gasiza akabaha na matera nzima kuko batewe ipfunwe no kurara rwanambi."
Twaganiriye n’Umuforomokazi wungirije umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gasiza, Mukashyaka Leontine, kuko twasanze umuyobozi mukuru (Titulaire) yaragiye muri konji, yavuze ko nabo bahangayikishijwe n’iki kibazo ariko ngo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze.
Aragira ati: "Nibyo koko ibitanda na matera by’Ikigo nderabuzima cya Gasiza birashaje kuko bimaze igihe kirekire, n’ikigo ubwacyo kirashaje pee! Twabimenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ikigo cyubatswe mu 1982, turasaba ubufasha ko badufasha, bibangamira abarwayi kuryama ku gitanda cy’icyuma hariho na matera ishaje umurwayi aba ari kubabara, icyifuza dufite nuko baduha ibikoresho byibanze bidufasha gutanga serivisi nziza."
Cyakoze uyu muforomo avuga ko babaye bishatsemo ibisubizo bagura matera 6 zo muri materinite ndetse mu bitanda bishaje bamaze gusimbuza bine.
Umuyobozi Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Kamanzi Axelle yavuze ko bakomeje gushaka ubushobozi bafatanyije na Minisante.
Aragira ati: "Dukomeje gushaka ubushobozi kubufatanye na MINISANTE ngo ibikoresho byose bishaje mu bigonderabuzima byose biboneke kandi hari ikizere ko umuti uzaboneka mu gihe cya vuba."
Ikigo nderabuzima cya Gasiza ku munsi gishobora kwakira abarwayi bari hagati ya 80 ku munsi , iki kigo gitanga serivisi zirimo kubyara no kuvura izindi ndwara zitandukanye gusa iyo witegereje neza ibi bitaro ubona ko bishaje cyane ku buryo bugaragara.





















