Abaturage batujwe mu mugudugu wa Gatovu wubatse mu Murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze barataka ubujura bukorerwa mu nzu zabo, bahagamya ko buterwa n’imyubakire y’imbere muri izo nzu aho ibikuta byazo bitazamuwe ngo bihuzwe n’igisenge hejuru bigatuma umuntu uri mu nzu imwe ashobora kugera mu nzu ya mugenzi we byoroshye.
Uyu mudugudu wubatswe mu mpera z’umwaka wa 2017, utuzwamo imiryango 40 y’abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri baturutse hirya no hino mu murenge wa Gataraga, zubatswe mu buryo bwa 4 in 1, (inzu imwe ituyemo imiryango ine).
Aba baturage babigaragarije intumwa za rubanda ubwo abadepite mu itsinda ryari riyobowe na Uwimanimpaye Jeanne d’Arc babasuraga, babereka igituma ubujura mu nzu budacika.
Umwe muri bo yabwiye Flash fm ati “Ntabwo yubatse neza, buri muntu afite aho kunyura, kuko imiryango ine bayubakiye inzu imwe buri muntu anyuze mu nzu ye yahinguka mu nzu yundu. Ni ikibazo kubera ko ku manywa tuba twagiye guhahira abana, usibye kugenda ukavuga uti Mana undindire inzu nta kindi wakora.”
Undi nawe yagize ati “Hari amazu ajya ataka ngo twabuze insinga mu nzu, twabuze ikiniki kubera ko akumba kamwe bagiye bashyiramo gatuma umuntu yinjirira ahantu hamwe iyo nzu yose akayizenguruka. Ni nk’abo mu ba musangiye iyo nzu binjirira mu nzu yabo barangiza bakagera mu yawe. Ubu inzu yanjye barayangirije, parafo yararidutse.”
Aba baturage biifuza ko imyubakire y’ibyo bikuta yasubirwamo umuntu akaba mu nzu ye ntabashe kugera mu yundi bigaca ubwo bujura no kwishishanya.
Twe twifuzaga yuko inzu niba ari iy’umuntu umwe parafo yagera hejuru igahura n’amabati ku buryo ntawareba mu yindi nzu.”
Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, yabijeje ko bagiye gukorerwa ubuvugizi kugira ngo bikemuke.
Ati “Icyo cyo gikeneye ubuvugizi, kubera ko abubatse amazu nkuko wabibonye nyine umwe ashobora guca muri parafo ukajya mu nzu yundi. Tuvuganye n’akarere batubwiye ko ari ko bayubatse, igisigaye ni ugukora ubuvugizi hakarebwa icyakorwa niba bashobora gushyiramo noneho urukuta hejuru y’iyo parafo rutandukanya amazu kugira ngo bagire umutekano w’ibintu byabo wuzuye.”
Depite Uwimanimpaye yasabye abo baturage kuba bihanganye mu gihe bitarakemuka ariko bakimakaza indangagaciro yao kubana neza, nta wukwiye kwiba undi.
Ikibazo cy’inzu zidafunze hejuru ku bikuta ngo gishobora kuba atari aha kiri gusa kuko no mu zindi nzu zatujwemo imiryango igera kuri ine hari n’izindi zubatswe kimwe.
Si ubwa mbere abatuye muri uwo mudugudu wa Gatovu batatse ibibazo kuri izo nzu, kuko no mu 2019 bagaragaje ko inzu zo muri uwo mudugudu zasakawe nabi, amabati yaratobotse imvura irabanyagira.
















