Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abaturiye umudugudu wa Kinigi baratabaza

Friday 5 January 2024
    Yasomwe na


Abaturiye umudugudu w’Ikitegererezo wo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze baratabaza Leta kuko umwanda wose uva muri uwo mudugudu ubamereye nabi, bitewe n’uwubatse fose z’imyanda yawo mu ngo zabo ntazipfundikire.

Ni abaturage bo mu mudugudu wa Gikeri mu kagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze, aho utandukanira n’uwa Kinigi.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ahubatswe izo fose. Iyo uhageze wumva haturukamo umunuko, amasazi, ndetse n’imibu kuko hadapfundikiye. Bafite impungenge ko rimwe abana babo bashobora kuzagwamo kubera ko zidapfundikiye.

Hategekimana Daniel ni umwe muri aba baturage baturanye n’aya mafose y’imyanda, yagize ati: "Iki gifose kiratubangamiye cyane kubera ikinuko kibamo; amasazi aturukamo araza akajya ku masahani, ubu nukurya turikurwana n’isazi, murabona ko bidapfundikuye. Iyi myanda ituruka hariya mu mataje y’umudugudu w’icyitegerezo turasaba ko bazareba uburyo batwimura cyangwa se bagashaka ubundi buryo fose zitakomeza kutubangamira, turahangayitse."

Undi muturage witwa Claude yagize ati: "Dufite impungenge zikomeye z’uko n’umwana ashobora kugwamo agaheramo, tumaze umwaka umwe n’igice duhanganye n’iki kibazo; twagiye tubibwira abayobozi bakatubwira ngo bazakemura iki kibazo ariko tugategereza bigahera mu kirere, uwakugeza hano nka nimugoroba wakumirwa, imibu ivanze n’amasazi biba ari myinshi cyane noneho imvura iyo iguye ikinuko kiba cyinshi cyane ku buryo n’umuntu wese unyuze mu muhanda aba abyumva."

Si aba gusa, n’undi muturage yagize ati: "Byamaze nk’amezi atandatu tutumva iki kinuko ariko nyuma twakomeje kubangamirwa bikomeye cyane, reba uburyo bazanye izi fose bazikuye mu wundi murenge, nta muntu watamira ibyo kurya ngo bigere ku nzoka bitewe n’iki kinuko, iyo utafunze amadirisha kare dusanga imibu zimeze nk’inzuki mu nzu tukarara tudasinziriye, turasaba abayobozi kutwumva bakadufasha."

Ingo zegereye izo fose z’imyanda zihumeka Umwuka uva muri uyu mwanda

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko agiye kubaza impamvu izi fose zubatswe hagati mu baturage.

Yagize ati: "Nibyiza ko menye icyo kibazo, ndabaza menye impamvu izo fose zubatswe hagati mu ngo z’abaturage, n’ubu tugiye mu nama n’abayobozi batandukanye ndaza kubaza numve, niba ariko bimeze byaba ari ikibazo gikomeye binabaye muri ubwo buryo ibibi byagikomokaho byaba ari byinshi; ubwo biratuma mpita mbimenya kuko ndikumwe nushinzwe imyubakire mu karere, ubwo nawe turaza kuvugana, ubwo rero reka nze kubikurikirana menye uko icyo kibazo giteye."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo uko giteye n’ingaruka cyateza abandi baturage

Iyi myanda ibangamiye abaturage ituruka mu mudugudu w’icyitegererezo wubatswe muri Kinigi, amatiyo yanyujijwe munsi y’umuhanda wa kaburimbo utandukanye imirenge yombi.

Izo fose z’imyanda zubatse mu buryo zidapfundikirwa, umwanda urimo ugateza umunuko mu ngo ziri hafi yazo

Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako nziza zigezweho zubatswe mu buryo bugeretse (Etage), watashye tariki 4 Nyakanga 2021, ucumbikiye imiryango itandukanye yahoze ituye ahubatswe amahoteli akomeye y’abashoramari mu Kinigi.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru