Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje
Bamwe mu barezi bigisha ku kigo cy’amashuri cya GS Kamisave giherereye mu karere ka Musanze, mu murenge wa Remera baravuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana bigisha kimwe n’ubwabo kubera igisenge cy’amashuri bigiramo cyashaje bikarushaho kuba bibi mu bihe by’imvura kuko kiva bigakoma mu nkokora imyigishirize.
Aba barimu babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri ayo mashuri ari muri metero 300 uvuye ku muhanda munini wa Kigali-Musanze, bagasaba ko bakubakirwa amashuri ajyanye n’igihe, byibuze hakavugururwa igisenge cyo hejuru hagashyirwamo n’inzugi.
Umwe muri aba barimu yagize ati: "Iyo imvura irimo kugwa turaturirwa cyane (turavirwa), ikindi dufata iminota yo gukoropa ugasanga umuntu atakaje iminota yakabaye akoresha atanga amasomo, ndetse duhora dufite n’impungenge ko aya nashuri azaguruka iyo imvura iguye cyane ko igisenge gishaje n’amabati yarashaje cyane. Turasaba Minisiteri y’Uburezi ko yadufasha amashuri yacu akavugururwa."
Undi murezi wigisha kuri Gs Kamisave yagize ati: "Twebwe nk’abarimu dukora uko dushoboye tugatanga ubumenyi ku bana b’u Rwanda bakiga neza, ntako tutagira ariko mu cyerekezo igihu cyacu kirimo n’aya mashuri mureba ntabwo bikwiranye , inkuta zo ni nzima ariko hejuru ku mabati harava cyane; uwakugeza hano imvura irimo kugwa wakumirwa, abana bimura intebe, bikarogora amasomo kubera uko kubangamirwa. Turifuza ko ko badufasha rwose, ibaze ishuri rifite segonderi rikaba rimeze gutya."
Umuyobozi wa Gs Kamisave Vedaste Hakizimana yavuze ko bahora bibutsa akarere ka Musanze kubasanira aya mashuri, ndetse ngo babijeje ko birimo kwigwaho.
Yagize ati:"Nibyo amashuri yacu arashaje ndetse arava cyane kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burabizi, duhora tubibutsa muri inite y’uburezi iki kibazo barakizi, turacyategereje. Ku kijyanye no kwiga ikoranabuhanga, mudasobwa ntidushobora kwaka imashini kubera ko amashuri nta nzugi n’amadirisha arimo, ubwo badusaniye amashuri byazajyanirana, turifuza ko natwe badusanira hakamera nk’ahandi."
Mu bindi bibazo twasanze kuri GS Kamisave ni uko batagira icyumba cy’umukobwa cyifashishwa mu gihe cy’uburumbuke, iyi gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Uburezi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Bwana Assiel avuga ko bakoze raporo y’ibi byumba by’amashuri bishaje bakabyohereza ku karere ka Musanze ku buryo bari babwiwe ko mu ngengo y’imari ya 2024-2025 bizaba byakozwe.
Yagize ati: "Icyo kibazo cya GS Kamisave turakizi nk’ubuyobozi bw’umurenge kandi koko birashaje, ayo mashuri yubatswe kera nko mu bihumbi 2000, twakoze raporo tuyiha akarere ko ibyumba 16 bigomba gusanwa kandi ubuyobozi bwatwemereye ko buzadufasha ikindi turimo gukorana n’ubuyobozi bw’ikigo kugira ngo turebe niba mu gihe baje gusana ibyo byumba abana bazashobora kubona aho bigira, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bizaba byakozwe."
Amashuri ya GS Kamisave agizwe n’ibyiciro bitatu ay’incuke 76 (Nursery), abanza 266 (Primary) ay’isumbuye 94 (High school o level ).




















