Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Abimuriwe mu isoko rishya ry’ibiribwa batangiye gutaka

Wednesday 4 September 2024
    Yasomwe na


Abakorera mu isoko rishya ry’ibiribwa ryo mu karere ka Musanze barataka igihombo baterwa no kuba hari bamwe banze kuva mu isoko ryo muri gare ya Musanze, aho bari bitijwe mu gihe bavugururwaga isoko rishya riherutse gutahwa ryuzuye ritwaye asaga miliyari 4 Frw.

Abaganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri iri soko rishya rizwi nka Kariyeri bumvikanye basaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze ko bwakora ibishoboka byose abacuruzi bose bagahurizwa hamwe, bakabazana mu isoko rishya bityo n’abakiriya bakabona kuriyoboka.

Nyiraguhirwa Joanna, ni umwe mu bacuruzi twasanze muri iri soko, yagize ati: "Turi guhura n’igihombo gikomeye, nta bakiriye turimo kubona, bose basigaye bigira muri gare; ibyaba byiza nuko abacuruzi bose babazana hano kugira ngo ntihabe amasoko abiri atandukanye."

Undi muturage witwa Munezero yagize ati: "Hano ibisima byinshi byambaye ubusa, ariko n’inyigo ya hano bayize nabi kubera ko hagomba kuba amaduka nk’uko mbere yari ahari, benshi banga kuza bavuga bati turajya dutandika kuri kariya gasima gato? Bishobotse ubuyobozi bukwiye kwinjira muri iki kibazo bukagishakira umuti kigakemuka."

Iyo ugerageje kuganira na bamwe mu bacuruzi banze kuva mu isoko rya gare bavuga ko iri soko rishya rya kariyeri ryubatswe nabi mu buryo butari bwiza ndetse ngo bagombaga kuriha amaduka mu mpande yaryo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko iki kibazo barimo kugishakira umuti ndetse ngo basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kureba ibikubiye mu masezerano bagiranye na gare kugira ngo binozwe, abasigayeyo nabo baze muri iri soko rishya rya kariyeri bubakiwe.

Yavuze ati: "Mbere na mbere turashimira abafatanyabikorwa badufashije kugira ngo iri soko ryubakwe, mu ntangiriro hagiye hazamo ibibazo nabyo twafatiye umurongo, kimwe mu bica intege iri soko ni abantu bacururiza hanze n’ahandi. Isoko ryo muri gare ryari ririho byagateganyo ariko ubwo igisubizo cyabonetse abantu bose bagomba kuza mu isoko rishya, kuko bahawe ibibanza, abakiri muri gare bahawe igihe ntarengwa cyo kuba bimukiye mu isoko rishya."

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:"Ibi rero turabikurikirana kugira ngo abantu bareke gucururiza mu kajagari baze ibikorwa remezo birahari."

Guverineri yongeraho ko isoko ryo muri gare riteza ibibazo cyane iyo imvura yatangiye kugwa bijyanye n’umwanda, ubwiherero budahagije n’inindi.

Ibibanza byinshi biracyambaye ubusa

Akarere ka Musanze nako kari mu biganiro n’ubuyobozi bwa gare kugirango barebe uburyo ayo masezerano yarangizwa n’ibigomba kubahirizwa bityo kugira ngo abantu bajye ahantu heza , hisanzuye.

Isoko rya kijyambere rishya rya Musanze rizwi nka kariyeri rimaze ukwezi kurenga baritashywe, ryuzuye ritwaye asaga miliyari enye y’amafaranga y’u Rwanda.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru