Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bavuga bahangayikishijwe n’abantu bihagarika aho babonye hose, mu bikita by’inyubako z’umugi bigateza umwanda.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo TV ubwo yagerega mu mujyi wa Musanze aho yasanze hari abatajya kwihagarika mu bwiherero bwagenywe ahubwo bagahitamo kwikinga ku bikuta.
Urugero rw’ahantu abaturage bakunze kwihagarika bigateza umwanda cyane ni ku nkuta z’isoko rya Musanze, riherereye muri Gale y’imodoka.
Mukavugurura, ni umwe mu baturage baganiriye na Mamaurwagasabo TV, yagize ati: "Ubona abantu benshi bataragira umuco wo kubungabunga isuku, kuko hari igihe ubona umuntu asohotse mu isoko ukabona yikinze ku gikuta akihagarika, mu byukuri biduteza umwanda; turasaba ko abantu bakwihesha agaciro bakajya birinda kwihagarika aho babonye hose."
Mukavugurura asanga abantu bakwiye gucika ku guteza mwanda, foto: Claude Nd.
Undi muturage yagize ati: "Hari ahantu unyura hano mu mugi ugasanga barahagize ubwiherero, ibi ntibikwiye mu mujyi wa kabiri nka Musanze. Abakora ibi bakwiye gucika kuri uyu muco mubi, hari n’ababikora bareba leta yarashyizeho ikirango gikumira kwihagarika aho hantu, kandi murabona ko hano ari mu mugi rwagati hano kuri gare haza abashyitsi benshi, batunyuzamo ijisho."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yavuze ko uyu muco mubi udakwiye, buri wese agomba gufata isuku y’umugi nk’ishingano.
Ati: "Turasaba buri wese utuye mu mujyi wa Musanze kwimakaza isuku, nicyo cya mbere; dukora ubukangurambaga umunsi ku wundi ariko abantu ntabwo bumvira rimwe, tuzakomeza ubukangurambaga ku buryo buri wese agomba kugira isuka nyambere. Abantu nibareke kujya bihagarika aho babonye hose, ni umwanda."
Ni kenshi ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bugenda bushishikariza abantu kugira isuku ndetse hirya no hino hagenda hashyirwa ibirango bikumira abantu gukwirakwiza imyanda gusa hari abatabyubahiriza bakabikora nkana.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















