Abaturage bo mu karere ka Musanze, by’umwihariko abatuye mu mirenge yegereye igice cy’umujyi, Muhoza, Cyuve, Kimonyi, Musanze, Busogo, Muko, Gacaca baravuga ko bugarijwe n’amatsinda y’abiyise ’ibihazi’, bazwi ku izina ry’abakaceri akomeje kwambura abaturage bitwaje intwaro gakondo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga ahakunze kugaragara iki kibazo, bakifuza ko hashakwa izindi ngufu kuko abanyerondo bagerageza bikanga, bakifuza ko inzego za police na Gisirikari zakwinjira muri iki kibazo.
Umwe muri aba baturage wo murenge wa Muhoza yagize ati: "Baherutse kuza ahagana saa tanu z’ijoro aho basanze abantu bicaye mu kabari barimo kunywa babona hari itsinda ribafatiyeho imihoro, ibi byabereye hafi na kiliziya, kandi bamwe baba bahagaze mu tuyira barimo gucunga umuntu ushobora kuza aje gutabara, nawe bakamuvuza amabuye, turasaba ko inzego zitandukanye cyane iz’umutekano ko zadutabara, turahangayitse."
Undi muturage yagize ati:" Hano dutuye mu rusagara nta muntu ushobora kuzinduka mu gitondo kare agiye nko mu materaniro, keretse iyo nk’umuzamu wawe aguhrekeje n’aho ubundi barakwambura ugasigara gutyo, icyo dusaba nibadushakire abasirikare bajye baza bafatanye n’irondo ry’umwuga, hari n’igihe bacunga pandagari imaze gutambuka bakabona kwataka abantu."
Bakomeza bavuga ko abo bajura baba bitwaje imihoro, inyundo, amapensi, inzembe ndetse nimakasi, ndetse ngo bakaza bagatobora n’amaduka bagatwara ibicuruzwa, ngo hari n’aburira hejuru bagatobora parafo bakabasiga iheru heru.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yabwiye Mamaurwagasabo ko iki kibazo bakimenye ndetse ngo batangiye kuzishakira umuti ku buryo bamwe muri aba bakacari ngo batangiye no gufatwa.
Yagize ati:"Yego ibyo twarabimenye kandi hari n’icyabikozweho, uyu munsi hamaze gufatwa abantu, bariya bitwa abatera kaci batari munsi ya 15 kandi n’abandi batarafatwa bakomeje gushakishwa, ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’irondo , ibi bisebeje umujyi wacu wa Musanze rwose, turashaka ko umutekano wajya ucungwa n’irondo rishingiye ku isibo wenda ahari abantu bake bakajya bihuza, dushaka gukora ubwo bukangurambaga kuko burya akagari ni kanini."
Umujyi wa Musanze ugizwe n’imirenge 15, imyinshi yegereye igice cy’umujyi , aka karere ni kamwe mu turere dukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku Ngagi ziboneka muri pariki nasiyonali y’ibirunga, imindi n’umujyi ukataje mu iterambere aho usanga ufite ibikorwa remezo bigaragara kandi bikomeje kwihuta cyane.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















