Yandutswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, cyane abakunze kugenda mu mujyi wa Musanze baravuga ko bahangayikishijwe na rigori zo mu nkengero z’imihanda hamwe na hamwe zidapfundikiye zishobora no guteza impanuka abantu bakavunikiramo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu mugi w’aka karere asanga hari abagenzi binubira kuba izi ruhurura zidafunze bityo bikabatera impungenge arinaho bahera basaba ko zapfundukirwa bakajya bagenda bisanzuye batabyigana n’ibinyabiziga.
Byiringiro ni umwe mu baturage waganidiye n’umunyamakuru yagize ati: "Turasaba ko izi rigori zipfundikirwa, kuko umuntu ashobora kwikanga moto cyangwa igare akagwamo akaba yavunika , kuko urabona ko abantu baba bagenda ari benshi hano kandi murabona ko iki cyobo ari kirekire cyane, ahantu hafite hafi metero 2 ntabwo haba ari hagufi."
Undi muturage witwa TWIZERE Jean Paul yagize ati: "Urebye imihanda irimo kubakwa mishya ubu baragenda batwikira amarigori ariko kuri izi zubatswe mbere hano urabona ko batigeze bazitwikira, biduteye ikibazo noneho reba hano ku magare hakunze kuba ambutiyaje y’ibinyabiziga n’abantu, aha umuntu aguyemo ntiyarokoka dukeneye ubuvugizi ko zatwikirwa."
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Bwana Hamiss Habimana yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana kugira ngo gishakirwe umuti nk’uko yabibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo binyuze mu butumwa bugufi .
Yagize ati: "Waramutse neza (amazina), zizagenda zifungwa, sinzi neza aho wazibonye ariko aho imihanda ikiri gukorwa zizafungwa uko umuhanda ugenda urangira. Naho aho zangiritse nazo zizagenda zisimbuzwa. Waduha neza amakuru aho wasanze zitari kandi umuhanda wararangiye, tukabikurikirana? Urakoze, ugire umunsi mwiza."
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Musanze
Ruhurura ziteje inkeke ni izerekeye ahazwi nko ku magare, imbere y’urukiko rwa Musanze, umanuka werekeza ku imbere y’Ishuri rikuru rya police, ziramutse zipfundikiye abaturage bavuga ko bajya bagenda bisanzuye.


















