Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Bamwe mu bashoferi barashinjwa gushakira indonke mu bagenzi

Monday 31 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bategera imodoka muri gare ya Musanze by’umwihariko abajya n’abava Kinigi, Cyanika na Vunga baravuga ko hari abashoferi bakibakandamiza bitewe nuko birengagiza abafite amakarita ahubwo bagatwara abafite amafaranga mu ntoki.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri gare ya Musanze, basaba ko ababishinzwe bashyiramo imbaraga bakagenzura aba bashoferi bakora aya makosa.

Umwe mu bo twasanze muri gare witwa Uwiduhaye wari uteze imodoka agiye Cyanika yagize ati: "Icyo kibazo kirahari, hari abashoferi bavuga ngo imashini ntabwo irimo gukora bityo bakavuga ngo baratwara ufite amafaranga mu ntoki, ukabona nkahantu wagendera 500 bagusaba 1000, wabona ntakundi wabigenza ukeme kuyishyura kugira ngo ugere iyo ugiye hakiri kare."

Undi mugenzi yagize ati: "Twebwe badushishikarije kugura amakarita ya tap and go, ariko abashoferi baba bishakira kwakira amafaranga mu ntoki , iyo bibaye mu masaha ya nimugoroba kugira ikarita ntacyo biba bivuze ,barakubwira ngo niba udafite amafaranga aya n’aya ntabwo ngutwara, turasaba ko ababishinzwe babigenzura neza rwose kuko ibi ni ukudukandamiza."

Ku ruhande rw’abashoferi n’abo bavuze ko hari igihe ayo makosa abaho ariko ababikora atari abashoferi bose ,gusa ngo iyo hagize ugaragaraho iyi myitwarire itari myiza ku bwinyungu ze akishyuza abagenzi amafaranga mu ntoki ngo afatirwa ibihano.

Rwamurangwa Fred umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Operation muri Jali ya Musanze n’ahandi yavuze ko ibi ko byigeze kubaho, gusa ngo biragenda bicika kubera ko bakajije ingamba ndetse n’abashoferi bagaragayeho aya makosa bagiye birukanwa.

Yagize ati:"Ngira ngo nkuko ubivuga byabayeho, ariko bibaho iyo ibintu bigitangira ntabwo bihita bifata umurongo wabyo mu buryo nyabwo, urabona Cashless cg tap and go igitangira Musanze ari abashoferi yewe n’abagenzi n’ibintu batari bumva , twakoze ubukangurambaga kugira ngo babyumwe neza ndetse bumve n’inyungu yabyo."

Uyu muyobozi yakomeza agira ati: "Dutangiye kubikora haje kugaragara abashoferi bacaga ruhinga nyuma bakaka abagenzi amafaranga, ibyo byarabaye turabikurikirana ndetse n’abashoferi babikoze twagiye tubafatira imyanzuro ariko ngira ngo kuva aho bibereye no kugeza ubu bihagaze ku rwego rwiza kuko abaturage bamaze kumenya agaciro ko gukoresha ikarita, sinavuga ngo bimeze neza 100% cyokoze bihagaze nko kuri 80%."

Rwamurangwa yakomeje aburira abashoferi bakora aya makosa ko nibatubahiza aya mabwiriza bazakomeza gufatirwa ibihano bikomeye , kandi yasabye n’abagenzi kujya bashishoza bagakoresha amakarita yagenwe, ngo kubera ko bashyizeho (Supervision) ahantu hose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru