Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Barinubira amazi yafunze umuhanda none ubuzima bwabo buri mu kaga

Friday 5 March 2021
    Yasomwe na

Umugiraneza Alice

Abaturage batuye n’abacururiza mu mudugudu wa Nganzo wo mu kagali ka Rwebeya ko mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze baratabariza ubuzima bwabo nyuma yuko hashize igihe gisaga umwaka amazi yarafunze umuhanda none ubu akaba yaratangiye kuzana impumurombi bakaba bafite ubwoba bw’indwara ziterwa n’umwanda bashobora kwandura udasize n’imibu itera malaria ishobora kwiyongera.

Muhawenimana Modeste ni umucuruzi ukorera mu iduka risohokera muri uwo muhamda wuzuye amazi, abahangayikishije kuko ahamaze igihe kirekire.

Ati"Njyewe kubera aya mazi yafunze uyu muhanda ntabakiriye nkibona kuko babura aho banyura,kandi kubera ko ahamaze iminsi arimo imibu ikwirakwiza maralia."

Ndengeyingaho we atwara abaenzi kuri moto, yagize ati "Njyewe ndi umumotari aya mazi aratubangamiye cyane kuko ahamaze igihe kirekire kuko nkiyo imodoka inyuzemo iyo imaze kugenda ugira ngo ni wesi barimo kuvidura,kuko amazi aba anuka cyane."

Muregacuro John nawe ati "Nyewe ndi umuturage wa kavukire ariko aya mazi aratugoye cyane kuko nkiyo abanyeshuri bavuye kwiga batashye usanga bari kugwamo ,cyangwa bakurira ibipangu bihegereye mu buryo bwo kwishakira inzira."

Nsengiyumva Ndekezi Jean damascene ni Mutwarasibo muri uwo mudugusu, yagize Ati "twabonye abanyeshuri bari kugwamo na babyeyi batwite twishakamo ibisubizo, dushyiraho amabuye kuruhande kugirango bajye babona aho bakandagiza ikidenge.

akomeza avugako aya mazi amaze igihe kirekire Ati dufite impungenge ko azadutera indwara kuko abitse imibu ikwirakwiza maralia ikindi aranuka cyane".

Abayobozi n’abaturge barashinjanya ku kibazo cy’uyu muhanda

Ababaturage bose muri uyu mudugudu baratunga agatoki ubuyobozi ko batabishyiramo imbaraga kuko leta irimo gutanga imihanda hirya no hino mu yindi midugudu.

Baragira bati "Uyu muhanda si wo wabananiye ahubwo nuko batabishyiramo imbaraga kandi wumve ubu duturanye n’umwe mu bayobozi w’akarere."

Ubuyobozi nabwo burashinja abaturage abaturage kuba nyirabayazana w’ayo mazi.

Umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe ubukungu Andrew Rucyahana Mpuhwe, nawe avuga ko ikibazo cy’aya mazi yafunze umuhanda kizwi.

Ati "Mu by’ukuri ikikibazo turacyizi cyane ko abakurikirana radio RC Musanze ejo twakivuzeho, aya mazi ahanini aturuka ku mazu y’abaturage kera bagiye bubaka mu kajagari.

Icyo akarere turimo gukora ni ukubanza tugafata amazi; ni umushinga munini usaba amafaranga menshi kuko hari n’abaturage tuzimura mu ikorwa ry’umuhanda. Uzatangira gukorwa ku kiciro cya 3 kandi uwo mushinga uzaterwa inkunga na Banki y’Isi (world bank).

Akomeza agir ati," Guhera ku wa gatandatu washize turi mu bukangurambaga tureba uko abantu bose bagiye bafata amazi aturuka ku nzu, nk’akarere turimo turareba icyaba gikozwe mu gihe umushinga wa world bank utaratangira."

Uyu muyobozi asoza avuga ko nk’abanyamakuru bafasha akarere mu bukangurambaga
bwo kwigisha abaturage kubaka neza bafata amazi ava ku nzu zabo.

Uretse abaturage bakoresha uyu muhanda mu buzima bwa buri munsi hari n’ibigo by’amashuri bikoresha uyu muhanda nka Groupe scolaire Kigombe (GSK), ishuri ryigenga rya Amitien, ni shuri ry’inshuke Rya Nganzo, n’indi midugudu ihana imbibi n’uwo mudugudu wa Nganzo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru