Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Basabwe gufata neza ibyo bahawe mu rwego rwo guha Perezida agaciro

Tuesday 28 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Kuri uyu wa gatanu mu karere ka Musanze mu mirenge ya Kinigi na Nyange hatashywe inzu 26 zubakiwe abatishoboye, abazihawe basabwa gusigasira izo nzu bibutswa ko nibazifata nabi bazaba batengushye Umukuru w’Igihugu.

Ni inzu zatanzwe n’umuterankunga Sacola, nk’ibyabo muri gahunda yo kugira umuryango utekanye.

Umuyobozi wa karere ka Musanze Ramuli Janvier nk’umushyitsi mukuru yasabye abagenerwabikorwa gusigasira ibyo bahawe.

Yagize ati: "Abagenerwabikorwa ni ukumva uruhare rwabo mu gufata neza ibyo bahawe, tujya tugira ibibazo aho bamwe mu bagenerwabikorwa bahabwa ibikorwa nkibi ugasanga ntibabifashe neza kubera cyane cyane imitekereze iba ikiri hasi, agafata byabintu yahawe nkaho atari ibye, ari iby’abandi."

Ibi biragarukwaho kandi n’Umuyobozi wa Sacola asobanura impamvu batekereje iyo gahunda.

Nsengiyumva Celecitin, ni umuyobozi wa Sacola yagize ati: "Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu by’umwihariko Perezida Paul Kagame waduhaye hotel, akaduha umutekano, akaduha gusaranganya umutungo uva ku bukerarugendo bityo tukabona ubushobozi abaturage bacu bagatera imbere. Uyu munsi tukaba twubatse inzu 26 twashyikirije iyo miryango."

Bamwe mu bagenerwabikorwa mu byishimo byinshi bavuga ko bagiye gusigasira ibyo bahawe kugira ngo batazatesha agaciro Umukuru w’Igihugu.

Mukera Ntawugiruwe yagize ati: "Iki gikorwa nacyakiriye neza kuko nari nsanzwe nsa n’uri hanze, inzu yari yansaziyeho. Nabonye Imana inyibutse umubyeyi aduhaye inzu, ibyo kurya, imyenda ndetse n’ibiryamirwa; tugiye kubifata neza kuko nararaga hasi none nanjye ngiye kuryama nk’abandi."

Mugenzi we nawe yagize ati: "Munshimire Umukuru w’Igihugu wadutekerejeho, ubu njyewe ndumva byandenze kuko sinagiraga ishyikizo, nabaga mu nzu y’umuhungu wanjye wapfuye none nanjye ngize aho mbarizwa, ayiiiiiiii ayiiiiii, izi mpundu muzimpere umubyeyi."

Inzu 26 zahawe abatishoboye yuzuye zitwaye amafaranga asaga Milliyoni 250 z’amafaranga y’U Rwanda, buri mugenerwabikorwa yahawe n’ibyo kurya birimo agafuka ku muceri, agafuka ka kawunga, akajerekani k’amavuta n’isabune mu rwego rwo kwimakaza isuku. Hari kandi n’imyambaro, ndetse biherekejwe na anvelope mu gukomeza kwiteza imbere hatirengagijwe na Ejo Heza.

Umuterankunga Sacola amaze kubaka inzu zisaga 80 n’ibindi bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo guteza urubyiruko imbere hagamijwe gukomeza guteza imbere abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru