Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Musanze bashengurwa n’imibiri y’abiciwe mu bitaro bya Ruhengeri kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Babivuze ubwo Abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , hibhkwa abahoze ari abakozi b’ibi bitaro, abarwayi n’abarwaza bishwe ariko kugeza uyu munsi ababishe bakaba baratsimbaraye mu gutanga amakuru y’ahantu hari imibiri yabo.
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Nyiraneza Justine yagize ati: "Turabinginze kugira ngo abantu baturangire ahari imibiri y’abacu tubashyingure mu cyubahiro, kuko iyo tugeze hano dushengurwa n’agahinda. Abo tuvukana barabishe hasigaye ingerere, ibintu byose twarabikoze, ubumwe n’ubwiyunge, ariko igikomere nsigaranye kugeza uyu munsi ni uko hari abakozi bakoraga muri ibi bitaro bataduha amakuru kugira ngo tubone abacu tubashyingure mu cyubahiro."
Nyiraneza yakomeje agira ati: "Hano haguye musaza wanjye, bamuzanye ari inkomere noneho umugabo watwaraga Ambulance y’ibitaro aramufata aramutanga baramwica nabi ndetse n’umuryango wanjye wari wahungiye hano barawishe. Kugeza aya masaha imibiri yabo twarayibuze, turasaba ubuyobozi bw’ibitaro badufashe batubarize abaganga kuko iyo twinjiyemo hano twibuka byinshi cyane, tugashengurwa n’agahinda."
Dr Muhire Philibert Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yavuze ko bagiye gukomeza kwegeranya amakuru aturuka mu baganga, bahuza amakuru ku buryo imibiri y’Abatutsi biciwe muri ibi bitaro yaboneka igashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati: "Mbere na mbere turihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’indi miryango ifite ababo bishwe. Turakangurira abakora mu mavuriro ko bagaruka ku ndangagciro zabo, bagaruka ku bunyamwuga ariko bakagira umutima; mu byukuri Jenoside yakorewe Abatutsi yageze muri ibi bitaro, hari abantu yahitanye babuze ubuzima, bagejejwe muri ibi bitaro babigeramo ari intere n’imibiri yabo yaje kubura."
Yakomeje agira ati: "Tugerageza gushakisha amakuru ariko ntacyo tugeraho, mu butumwa dutanga rero abakoraga muri ibi bitaro, baba ari abaganga, abaforomo, ababyaza, n’abandi bafasha mu mwuga w’ubuganga turabasaba ko bafunguka bagatanga amakuru ku byabereye muri ibi bitaro no ku byabereye mu bigo nderabuzima byose byafashwaga n’ibi bitaro, Ntabwo aribyo ko mu myaka 30 ishyize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe haba hari umuntu uvuga ngo hari uwanjye wagannye ibitaro ntabwo nzi iherezo rye, Turakangurira abantu bose bakora muri ibi bitaro ko bagerageza bakaduha amakuru."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko nyuma y’imyaka 30 nta muntu wakabaye yingingirwa gutanga amakuru y’ahajugunywe mibiri y’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: "Abenshi mu biciwe hano mu bitaro bya Ruhengeri imibiri yabo ntiraboneka; icyo twifuza nk’intara y’Amajyaruguru ni ugufatanya n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri kugira ngo abari abakozi hano, abari abaganga n’abandi bose, baba bazi amakuru y’ahajugunywe iyo mibiri, tuzahure kugira ngo twibukiranye kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro."
Uyu muyobozi yakomeje agaya abaganga bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abo mu bitaro bya Ruhengeri ngo kuko birengagije inshingano zo kuvura abaje babagana ahubwo bakagira uruhare mu kubavutsa ubuzima bwabo.
Tuzahora tubibuka
























