Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more
  • 6 July » Neymar yasezeye gukinira ikipe ya Brazil – read more

Musanze: Batawe muri yombi nyuma y’amashushusho yakwirakwijwe bakubita abatambaye agapfukamunwa

Friday 15 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, gitifu w’akagari ka Kabeza n’aba DASSO babiri bagaragaye mu mashusho bari gukubita abaturage babaziza kutambara agapfukamunwa.

Ku munsi w’ejo ku gicamunsi, nibwo umuyobozi w’umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bagaragaye bari guhondagura Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.

Aba bayobozi bakubise bya kinyamaswa,umugore nkuko byagaragaye mu mashusho yafashwe na Flash Radio &TV,bamukurubana hasi mu muhanda wa kaburimbo ndetse baranamukomeretsa.

Ubutumwa akarere ka Musanze kanyujije ku rukuta rwa Twitter bugira buti, "Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze kahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe."

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020,RIB yatangaje ko aba bayobozi bose batawe muri yombi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hagikorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu bagaragaje ko banenze ibyakozwe n’aba bayobozi 2 bafatanyije na Dasso harimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wagize ati “Twabimenye Kandi turi kubikurikirana byihuse. Tugomba kurenganura abaturage niyo nshingano yacu.”

RIB yongeye kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru