Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muko, w’Akarere ka Musanze baravuga ko bamaze igihe kirekire bavoma ibirohwa kuko amavomo bafite ari aya baringa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu kagari ka Cyogo, aho bavuga ko bagikoresha amazi y’ibizenga bityo bakaba bifuza guhabwa amazi meza.
Neziryayo yagize ati: "Dukoresha amazi mabi cyane, tuvoma muri uriya mugezi wa Nyabeshaza na Mutobo; dufite amatiyo ariko nta mazi aba arimo, ameze nka baringa. Abayobozi badusura buri munsi bakatubwira ko iki kibazo kizakemuke ariko byaheze mu magambo gusa."
Nyirahavugimana Solange, ni undi muturage yagize ati: "Maze igihe kirekire nshakiye inaha ariko sindabona amazi meza yo kuri robine, bitugiraho ingaruka zikomeye, abana barwara inzoka natwe ubwacu aya mazi mabi adutera ibibazo bikomeye byo kurwara ibicurane. Icyo dusaba nuko baduha amazi meza twajya dukoresha mu mibereho yacu ya buri munsi."
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirgira Clarise yavuze ko bakomeje kugenzura amavomo atagikora kugira ngo bazongere bayasane.
Ati: "Tumaze iminsi tubarura amavomo afite ibibazo muri Musanze, kugira ngo duhure na WASAC ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Twari twabaruye amavomo 560, ubu hari hamaze gusanwa agera kuri 80%, uri gukora ibishoboka byose kugira ngo turebe ko ayo mavomo yakongera gukora."
Muri 2017, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’imyaka 7 igamije kwihutisha iterambere mu nkingi zitandukanye NST1, iyi gahunda hateganywaga ko izagera ku musozo muri uyu mwaka wa 2024, abaturage bose b’u Rwanda baregerejwe amazi meza ku buryo abo mu bice by’icyaro batazaba barenza metero 500 bajya ku ivomero n’aho abo mu mijyi ntibarenze metero 200. Nubwo gahunda utagezweho 100% ariko umuhigo wimuriwe muri Manda nshya y’imyaka 5 iri imbere, 2024-2029.
Amavomo ya Nayikondo nayo yarumye
Yanditswe na Samuel Mutungirehe