Yanditswe na Alice Umugiraneza
Abaturiye n’abakorera mu isantere y’ubucuruzi ya Kansoro iherereye mu murenge wa Nyange mu karere ka Musanze bavuga ko batewe impungenge n’indwara cyangwa icyorezo cyazaturuka ku mwanda uterwa no kutagira ubwiherero bw’abaje kurema isoko.
Bavuga ko ubwiherero buhasanzwe bumaze amezi arenga 5 bwaruzuye bugafungwa none ukeneye ubwiherero akaba abirangiriza aho abonye hose bigateza umunuko n’umwanda ushobora kubakururira indwara.
Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko kubera igihe bamaze ntabwiherero bagira bituma imirima n’amashyamba biri hafi aho ari ho bahinduye ubwiherero bagasaba ko bakubakirwa ubundi bitarateza ikibazo gikomeye.
Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: "Turabangamiwe cyane kuko aho ubu bwiherero bubufungiwe usanga umwanda akwirakwira hirya no hino, iyo ukeneye kwihagarika ukajya mu rugo rw’umuntu kumutira ubwiherero akakwirukana uhita ureba ahantu mu ishyamba ubirangiriza. Dutewe impungenge cyane no kurwara indwara ziterwa n’umwanda."
Mugenzi we nawe yagize ati: "Ugeze hirya y’isanteri nibwo wabona ko ubwiherero ari ingenzi, kuko usanga hirya no hino ariho ubwiherero bwimukiye."
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyange buvuga ko ikibazo cy’ubwiherero muri santeri ya Kansoro kirimo gukorerwa ubuvugizi.
Mu kiganiro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyisenge vedaste yagize ati: "Ubwiherero bwafunzwe kuko bwuzuye, ubu tukaba turi gukora ubuvugizi ngo turebe ko bwavidurwa cyangwa hakaba haboneka ahandi hakubakwa ubundi bwiherero."
Kansoro ni isanteri iri mu kagali ka Ninda ihuza cyane imidugudu ya Nyirabutaka na Kansoro,ni isoko rifasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko rigaragaramo ibicuruzwa bitandukanye higajemo ibiribwa bituruka ku musaruro w’abaturage.




















