Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Musanze, Akagari ka Garuka, bavuga ko batewe impungenge n’insoresore ziyise "Abanyecadi" bakomeje kwishora mu kirombe cya Kanganwa bacukuramo umucanga n’itaka rwihishwa bahohotera abaturage.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga ahari iki kirombe mu mudugudu wa Kanganwa yatunguwe no kubona zimwe mu izo nsoresore ziri mu kirombe kizwi nka Kanganwa, zimukubise amaso zakwiye imishwaro ziramuhindukirana nawe akizwa n’amaguru kuko baje bamusatira bashaka kumuhohotera.
Bamwe mu baturage bemeye kuganira n’umunyamakuru bavuze ko abo basore birirwa mu kirombe biba umucanga kuko akarere ka Musanze kamaze imyaka igera kuri ibiri gashyizeho amabwiriza ko nta muntu wemerewe gucukura muri iki kirombe bitewe nuko cyagwiraga abantu ubutitsa ndetse ari ukwangiriza n’ibidukikije.
Uwemeye kuduha amakuru, ku bw’umutekano we tumuhaye izina rya Nyiraneza Epiphanie, yagize ati: "Ntabwo wakwibeshya ngo unyure hano saa 18h00’, aba basore bacukura umusenyi hano baraduhohotera bakakwambura, nawe ntibagutinya ibyo bikoresho babikwaka, mbese hakenewe kuhashyira uburinzi bwihariye."
Undi twahaye izina rya Habimana nawe yagize ati: "Nta munsi hano tudasanga barimo gupakira imodoka, mbere ikirombe cyajyaga kigwira abantu bagapfa, ubu bajyamo bameze nk’abari kwiyahura, ikindi kandi badukorera urugomo rukabije; iyo bicaye hano bamaze gusinda banyoye inzoga n’ibitabi bakora urugomo, icyo twasaba ni uko ubuyobozi bwahashyira umwihariko bakarindisha izindi mbaraga kuko bitari ibyo bazakomeza bacukure gutya."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere, Ramuli Janvier aburira izi nsoresore ko uzafatwa azahanwa n’amategeko.
Yagize ati: "Kiriya kirombe cya Kanganwa cyarahagaritswe kandi bihanirwa n’amategeko, abo tuzafatiramo ntabwo tuzaborohera kuko barimo no gushyira ubuzima bwabo mu kaga kandi turakomeza tuvugane n’ubuyobozi ku buryo twazahashyiraho irondo ry’umwuga."
Haribazwa impamvu iki kirombe byitwa ko cyafunzwe n’ubuyobozi bw’Akarere ariko ukaba usanga buri gihe barimo gucukura ndetse n’imodoka zigapakira kandi ubuyobozi bw’umurenge bubizi ariko ntacyo bukora.






















