Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage batuye mudugudu wa kabogobogo, mu kagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze baravuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’amazi akomeje kubasanga mu ngo akabaheza mu nzu aturutse mu muhanda wa Leta.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu mudugudu, aho yasanze barimo kwinubira kuba aya mazi akomeje kubabangamira bagasaba ubuyobozi gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Umwe muri aba baturage witwa Kelly Theodore yagize ati: "Iki kibazo cy’amazi kirasa nkaho cyihariye, twakoze ibishoboka byose ducukura ibinogo, inzego zose zaje gukora umuganda biranga mbese hakenewe izindi mbaraga. Ubu iyo mvuye ku kazi ntumiza bote mu rugo nkavogera aya mazi, njye mbona leta yashaka izindi mbaraga zisumbuyeho ku buryo haboneka umuti urambye kuri iki kibazo."
Undi mubyeyi uhatuye yagize ati: "Iyo imvura iguye nijoro nukurara tudasinziye duhagaze kubera ko iyo hano huzuye amazi aba yarengeye inzu, ubu wasinzira gute? Abana iyo bagiye ku ishuri babura uburyo batambuka bakagerageza gukikira ndetse bamwe bagwamo; mbese aya mazi aratubangamiye. Hri n’igihe ubura n’uburyo usohoka iwawe huzuye, turasaba ko leta yadufasha bagakemura iki kibazo."
Bakomeza bavuga ko bahora bakora imiganda ariko ngo byaranze ndetse ngo bakomeje kugira impungenge ko umunsi umwe inzu zizarengerwa bamwe bakaba bahasiga n’ubuzima.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bugiye gukora kuri iki kibazo kibangamiye abaturage maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Bwana Manzi Jean pierre avuga ko bagerageje ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo biranga gusa ngo bakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ku buryo ngo bizagera mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha barabonye umuti urambye.
Aragira ati: "Ikibazo cy’ariya mazi turakizi, ndetse biterwa ahanini nuko imvura yiyongereye muri iyi minsi, ikindi hari abaturage badafata amazi yo ku mazu zabo ndetse twagerageje gukora imiganda biba ubusa. Hariya hantu turimo guteganya gushyiramo imashini zikaharinganyiza ndetse harimo gukorwa n’inyigo ku buryo twayayobora muri mpenge hepfo, icyo kibazo twakivuganyeho n’akarere ku buryo kitazagera mu kwezi kwa mbere bitarakemuka."
Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bafata amazi yo ku nzu ndetse ngo iki kiri mu bibazo bizwi kandi bikomeje gushakirwa umuti,
Ni amazi yitekeye hagati mu ngo z’abaturage, aho bamwe baparitse imodoka bitewe nuko ntaho kuzinyuza bafite bakaba ariho bahera basaba ko hashakwa igisubizo kirambye kitarafata indi ntera.





















