Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Musanze: Byari ibirori ubwo Urukiko rwaheshaga Kajyambere isambu yari yambuwe n’umu-Holandi Noordam

Friday 3 June 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Byari ibisa n’ibirori mu gitindo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kamena 2022 ubwo abaturage babyinaga abandi biruhutsa babonye umuhesha w’inkiko w’umwuga aje guhesha umusaza Kajyambere Sila isambu ye yari yarambuwe n’umunyamahanga w’Umu-Holandi Hendrick Noordam Jan yashimuse ku mbaraga ubwo yaguraga isambu ifatanye n’iy’uwo musaza.

Mbere yuko ibikorwa byo gusenya ibyari byubatse muri ubu butaka bitangira, habanje kuba ibiganiro byahuje uwo munyamahanga Hendrick Noordam na Kajyambere Silas ndetse n’umuhesha w’inkiko kugira ngo bumvikane niba yashobora kwishyura iki kibanza, ariko uyu muzungu yanze akomeza gutsimbarara, atemera umwanzuro y’icyemezo cy’urukiko cyafashwe.

Iki cyemezo cy’urukiko rwa Musanze kije nyuma yaho Kajyambere Silas ajuriye, icyemezo cyari cyafashwe mu ntangiro z’uru rubanza ko yatsinzwe n’uyu munyamahanga.

Urukiko rwategetse ko uyu Kajyambere Silas ahabwa agera kuri Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda y’igihombo yamuteje kubwo kumusenyera urugo rwa 1.000.000rwf.

Urukiko kandi rwategetse Hendrick Noordam kwishyura ibihumbi 500.000rwf y’indishyi y’akababaro na 100.000rwf y’ikurikirana rubanza.

Maitre Ntwali Umugiraneza Jose, Umuhesha w’inkiko w’umwuga mu karere ka Musanze yavuze ko bafashe iki cyemezo nkuko urukiko rwategetse, ko uyu muturage agomba guhabwa ubutaka bwe.

Me. Umugiraneza Jose yagize ati "Twaje mu gikorwa cyo guhesha Kajyambere Silas ubutaka bwe nkuko urukiko rwabitegetse ndetse no kumwishyuriza indishyi, bikazakurikiza amategeko kandi icyo twizeye ni uko azabona ubutabera bwe."

Ni urubanza rwari rumaze hafi imyaka ibiri aho bivugwa ko uyu munyamahanga usanzwe afite Hotel mu Mujyi wa Musanze yari yaratwaye ubutaka butari ubwe akoresheje imbaraga, abaturage bakaba bashimiye ubutabera bw’u Rwanda akazi bwakoze ko kurenganura uyu muturage.

Byasabye gusakambura inzu zose zubatse mu butaka bwa Kajyambere bwigaruriwe n’umu-Holandi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru