Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Gitifu arashaka kunyaga ikibanza umupfakazi watujwe na Leta

Thursday 19 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Umuturage witwa Mukamugema Consolee wo mu karere ka Musanze aratabaza inzego zisumbuye ko umuyobozi w’umurenge wa Muko agiye kumunyaga igice cy’ikibanza ubuyobozi bwamutujemo agasentera inka yahawe na Perezida Kagame.

Uyu mupfakazi ubarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, avuga ko umugabo we yamusigiye abana bane ubwo yari amaze kugwa ku rugamba, ubu akaba atuye mu kagari ka Mburabuturo, aho ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwamutuje mu 2016 bukamugezaho n’inka yahawe muri Girinka Munyarwanda.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yamusangaga aho atuye mu mudugudu wa Mwanganzara, yamutangarije ko akomeje kugirirwa akarengane na Gitifu w’umurenge wa Muko, asaba ko inzego bireba zamufasha.

Yagize ati: "Mu mwaka wa 2016 nararaga mu kiraro cy’inka, ndara nsembera kubera ko umugabo wanjye yaguye ku rugamba ansigana abana 4; ubwo ubuyobozi bwabonye ntamerekezo dufite baraza bampa ikibanza hano, bampa amabati nubaka aka kazu mubona ariko ndigutangazwa n’uburyo uyu munsi Gitifu w’umurenge wa Muko ari kuza kumbwira ngo ninsenye ikiraro cy’inka nahawe na Perezida Kagame muri Girinka ngo mu kibanza cyanjye hasaturwemo kabiri hatuzwe undi muntu."

Mukamugema akomeza avuga ko iki kibanza yagihawe ubwo akarere ka Musanze kayoborwaga na Habyarimana Jean Damascene ndetse ngo icyo gihe ni Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru. Akibaza impamvu bashaka gukata iki kibanza yahawe n’ubuyobozi bwariho.

Mu bindi uyu muturage yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ni uko yimwe ibyangombwa by’ubutaka bya burundu. Avuga kandi ko uyu muyobozi ushaka ko iyi sambu ye ikatwamo kabiri ari we wamusinyiye ku cyemezo cyisambu ye (ikibanza) mu kwezi kwa werurwe muri 2022.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bashimangira ko kuba yarafashijwe na leta ndetse bakamusinyira atagakwiye kwamburwa ubu butaka ngo kuko ari umupfakazi ndetse ntaho guhinga ubwatsi bw’inka yahawe muri Girinka, bakaba basaba ko yarenganurwa agahabwa ubutabera bwuzuye.

Uwase claudine yagize ati: "Ibi birasa nko kwivuguruza; niba yarahawe kandi ntahantu inka azayizirika, ubu se nihe azahinga utwatsi twayo koko? Kandi abayobozi bose baje hano baramusura, ubu hashyize imyaka igera muri 7 atuye hano , sinibaza rero impamvu bashaka kwivuguruza."

Mu kiganiro umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yagiranye n’uyu Munyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko ushyirwa mu majwi, Twagirimana Edouard yavuze ko uyu muturage ashaka kwikunda, adashaka gusaranganya n’abandi.

Yagize ati: "Uyu muturage arashaka kwikunda, ubuyobozi bwamweretse aho agomba kugera ariko we yiyongereraho ahandi, niyompamvu dushaka kugira ngo asaranganye n’abandi babaye nkuko nawe yafashijwe n’ubuyobozi."

Abajwije niba bajya gutanga iki kibanza kuri uyu muturage baragiranye amasezerano yanditse ko iki kibanza azakigabana n’undi muturage utishoboye uzaboneka, Gitifu Twagirimana yavuze ko batigeze bagirana amasezerano ahubwo bagiye babibabwira mu magambo ngo ndetse bagenzi be bagiye bemera batagoranye.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier avuga ko agiye kubanza gukurikirana iki kibazo kuko aribwo acyumvise.

Yagize ati: "Ngiye kubanza menye iki kibazo kuko nibwo bwa mbere ncyumvise, ariko gusaranganya ikibabanza biterwa n’uko ikibanza kingana. Ndabanza mbaze menye uko bimeze nzaguha igisubizo nyuma ndetse turimo gutegura uburyo abaturage baba barahawe ibibanza na leta bazajya bahabwa ibyangombwa by’ubutaka byihariye mu rwego rwo kugira ngo batajya babitangamo ingwate muri banki."

Uyu muturage Mukamugema ashimira leta y’u Rwanda ko yamufashije ndetse akaba hari aho amaze kuva naho yageze ariko ngo akaba ababajwe n’uburyo Gitifu w’umurenge amwita umusazi ndetse ngo akaba yaramusenyeye uruzitiro ubwo yazaga kumena itaka muri icyo kibanza agiye gusatura agatuzamo undi.

Iki kibazo avuga ko yakigejeje ku nzego zose, ku ikubitiro ngo yageze ku Biro bya Meya wa Musanze, bahura asohokoka amwohereza kwa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu aramubura , kugeza ubwo yasiragiye ku karere nta muntu umukemurira ikibazo.

Avuga ko yageze no k’uhagarariye Ingabo mu Majyaruguru asanga adahari, yageze ku Biro by’Intara bamusaba kujya kwa Meya akamufasha ngo ariko ntibarabonana magingo aya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru