Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Shingiro baravuga ko kuba hari bagenzi babo bafite ubumuga bumva ko bakwiye guhora basabiriza ku muhanda, bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yasuraga abafite ubumuga bishyize hamwe bakora koperative yitwa Dukomeze ubuzima ihinga ibirayi ndetse ikanatubura aho kuri ubu abayibamo basanga 250 bishimira intambwe bamaze kugeraho.
Umuyobozi w’iyi koperative Sinzabaheza Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutabona, avuga ko kuba umuntu afite ubumuga runaka butagakwiye kuba intandaro yo kujya wirirwa wicaye ku muhanda usabiriza.
Ygize ati:" Njyewe ubwanjye natekereje umushinga ntagira amafaranga imbuto n’umurima, ariko ngerageza gukoresha ubwenge mbona byose birashobotse ubwo nabanje kubiganiraho n’uwo twashakanye njya gufata inguzanyo muri CSS Zigama icyo gihe bampaye ibihumbi 100, nguramo ibilo 50 mbitera kuri ari nk’eshatu ababyeyi bari bampaye nakuyemo ibilo hafi 500, niyemeza kwagura ubuhinzi kugeza ubwo nsaruye toni 2,5."
Sinzavaheza Yakomeje agira:"Nahuye n’ikibazo cy’amaso mu 1999 bitewe n’urugamba nari ndimo narwaniraga igihugu na cyo ntabwo cyantereranye, narwariye mu bitaro bya Kanombe igihe cy’imyaka 3, ariko birangira amaso apfuye nsezererwa mu ngabo. Nabanje kwiheba ndetse n’imperekeza bampaye nahise nyimara, urumva umuntu ukiri muto kandi nshingiye ku magambo bambwiye bansezerera natekereje kwihangira umurimo mpitamo guhinga ibirayi."
Yongeye kwibutsa abantu bafite ubumuga gutinyuka bagakora kuko ngo nabo bashoboye, aho kujya birirwa basabiriza ku muhanda abahisi n’abagenzi.
Iyakaremye Chantal nawe n’umwe mu bagize iyi koperative ndetse afite ubumuga yagize ati: " Njyewe iyi koperative yatamfashije cyane, nirirwaga nsabiriza, numva ko ntacyo nshoboye ariko ubu nanjye ndi umuhinzi, ndetse mperutse kweza ibiro 300 by’ibirayi bitewe nuko natinyitse ngakora, ndasaba abafite ubumuga kutigunga cyangwa ngo bumve ko bazahora bateze amaboko badabiriza."
Sinzabaheza avuga ko kuva muri 2002 atangiye umwuga w’ubuhinzi bw’ibirayi amaze kugura imirima ifite agaciro ka miliyoni 6,5 ndetse ngo amaze kubakamo inzu nziza ifite agaciro ka miliyoni 5, mu byo ashimirwa ni uko yatanze akazi kandi benshi bakaba bamwigiraho, ikindi niwe wafashe iya mbere mu gutangiza iyi koperative.
Abandi baba muri iyi koperative bashimira Sinzabaheza aho bavuga ko nubwo atabona ariko ngo akora cyane nabo akabatekerereza, gusa barasaba ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yabafasha ikabegereza ikigega gitubura imbuto y’ibirayi mu murenge wa Shingiro kugira ngo barusheho gukomeza kugeza imbuto ku bahinzi b’ibirayi.
Ikindi ni uko kugeza ubu umubare w’abafite ubumuga butandukanye ari bo benshi muri iyi koperative bahinga ibirayi, kuko magingo aya bahinga kuri hegitari zigera ku munani, bakaba bamaze kwizigama asaga miliyoni 7 y’u Rwanda.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















