Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura hadutse abagore bari guheka abana b’impinja barangiza bakajya kurara biba mu ngo z’abaturage.
Urugero ni ibyabaye mu ijoro rishyira itariki ya 07 Nyakanga 2023, aho mu rukerera ahagana saa 3h50’ umugore uzwi nka "Fonse" wari uhetse umwana ufite hagati y’amezi 6-8 yafatiwe mu mudugudu wa Bukane , nyuma yaho yari yikoreye bimwe mu bikoresho byo mu nzu, amasafuriya, amabase n’ibindi bivugwa ko yabyibye.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga ahabereye icyo gikorwa cy’ubujura mu gicuku, abaturage bari bahuruye baje gutabara uwibwe abatesheje kuko ngo bashakaga kwica n’ingufuri kugira ngo batware ibintu byinshi.
Mu mvugo y’ubwibwe yagize ati: "Twari turyamye twumva imbwa iramotse, hanyuma tubyutse dusanga buriye igipangu bari hano imbere, cyakose twabonye umusore yirutse amanuka tubona n’umugore uhetse umwana afite ibi bikoresho, nawe arimo kwivugisha akaruru ngo ’mumufate mumufate...,’ tubona ariwe ufite amasafuriya n’iyi basi yo kwa Zayirwa (mutekano)."
Ubwo abantu bari bamaze guhurura bigeze saa 4h00’, uwo mugore waje kwiba ahetse umwana yagiraga ati: "Njyewe bansanze hariya mu bishyimbo ndyamanye n’umugabo witwa Gipuri, hanyuma ahise yiruka ahubwo agiye atanyishyuye, ntabwo ari njye winjiye mu gipangu cyanyu, yego mukunze kumfatira mu kabari ariko ntabwo ari njye wabyibye, murambeshyera."
Ubwo abashinzwe umutekano mu kagari ka Cyabagarura bari bahageze babonye uwo mugore bamuzi bavuga ko adashobotse ndetse byabaye ngombwa ko bajya kuzana uwo Gipuri washyirwaga mu majwi ko yahoranye n’uwo Fonse. Bavuze ko asanzwe amenyerewe ko ari umujura muri ako kagari ka Cyabagarura.
Mu kiganiro Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyabagarura Bwana Niyoyita Ally yavuze ko kujya kwiba uhetse umwana ari umuco mubi, gusa ngo bafite gahunda yo gukomeza kubafata.
Yagize ati: "Mu byukuri ni umuco mubi, aho umubyeyi ajya kwiba ahetse umwana, gusa ubu natwe icyo turimo gukora ni ugukomeza kubafata kuko inzego z’umutekano ziri hafi, gusa ntabwo narinzi ko sisiteme yo kwiba bahetse abana yadutse, ubwo amakuru amenyekanye tugiye gukorana nabo bagore baduhe amakuru y’ayo mabandi tubakure mu baturage; ikibabaje ni abo bana baba bahetse. Icyo twabizeza ni uko tugiye kubarwanya twivuye inyuma, ejo n’ubundi twari twafashe undi mugore yagiye kwiba muri Gaturo."
Aba bashinzwe umutekano bavuze ko ejobundi hari undi mugore wafashwe nawe mu ijoro ahetse umwana afatanwa n’abandi bajura barimo kwiba, ubu ngo bahawe amabwiriza na komanda wa polisi ko yaba ari umugore uhetse umwana adakwikiye kubyitwaza ahubwo bakwiye kuzajya bamuzana kuri Sitasiyo ya polisi.
Inkuru turacyayikurikirana ngo tumenye impamvu aba bagore badukanye uyu muco.


















