Yanditswe na Alice Umugiraneza
Hari abaturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Muko mu kagali ka Songa bibaza niba bazwi nk’abandi Banyarwanda kuko batarabona umuriro w’amashanyarazi mu miturire yabo, bumva mu makuru ko abandi bagejejweho umuriro w’amashanyarazi bakibaz icyo bazira cyane ko bagerageje gutanga umusanzu bashoboye ngo ubagereho birangira bayasubijwe.
Aba baturage bashinja ubuyobozi bubegereye kuba nyirabayazana wo kutabona umuriro w’amashanyarazi kuko bo ubwabo bagerageje gukusanya amafaranga ngo babone umuriro barayasubizwa bityo iterambere ryabo rikaba rikomwa mu nkokora iterambere nuko ntagikorwa remezo nkicyo bagira.
Ubwo mamaurwagasabo yasuraga aba baturage ba Muko bagaragaje zimwe mu ngaruka bahura nazo kuko ntamuriro, zirimo kuba nta terambere bafite, gukora urugendo rungana n’amasaha 3 bajya gushaka umuriro wa telefone, umusaruro muke ku banyeshuri kuko batabasha gusubira mu masomo yabo ku mugoroba, ibintu binemezwa n’abagize inzego z’imidugudu yaho.
Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko yeruriye umunyamakuru ko ku myaka ye agiye gusaza umuriro awumva kuri radio.
Yagize ati:"Njyewe umuriro njya nywumva muri radio kuko ubanza inaha utahabereye."
Undio twahaye izina rya Ntakirutimana ku bw’umutekano nk’Umukuru w’umudugudu utashatse kwiteranya n’abamukuriye yagize ati:"Mu byukuri ikibazo cy’amashanyarazi turagifite kuko turacyacana udutadohwa, icyo twifuza ni uko mwadukorera ubuvugizi ku nzego bireba kuko tuwukeneye, twe twaravuze turananirwa."
Keziya Theopisita nawe ni umucuruzi ugirwaho ingaruka no kutagira umuriro aho akorera, yagize ati: "Njyewe nibaza niba umukuru wigihugu atuzi bikanyobera; urabona nkanjye ndi umucuruzi iyo bigeze saa moya ndafunga kuko sinakomeza gucuruza simba nkibona, nashiduka n’ibisambo byanyibye bitwaje umwijima. Icyo twifuza, niyo bavuga ngo buri rugo baruciye amafaranga ayanaya twayatanga ariko tukabona umuriro."
Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo butangaza ko bifuza ko abaturage bose muri 2024 buri rugo ruzaba rufite umuriro.
Andrew Mpuhwe Rucyahana, ni umuyobozi wa karere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.
Yagize ati: "Abaturage turabazirikana mu mushinga witwa "Universal Acsess you to electricity", ni umushinga dufatanije na REG kandi watangiye gushyira mu bikorwa ariko uhereye ku mirenge yo ku birunga ukagenda umunuka."
Yakomeje agira ati "Hagiye gukurikiraho ibice byo muri Muhoza byasigaye bidafite umuriro na Muko, Kimonyi na Nkotsi. Ni umushinga uzadusigira Transfemer zigeze 182 mu karere na Connection z’umuriro zirenze ibihumbi 20,000frws."
Nubwo muri uyu murenge wa Muko hari ikibazo cy’amashanyarazi ariko hari n’ibindi bikibangamiye iterambere ry’umuturage nk’amazi meza adahagije, imihanda idakoze n’ibindi.
















