Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Musanze: Hari akagari katagira Rezo za telefone

Saturday 11 December 2021
    Yasomwe na

Yanditswe na Alice Umugiraneza

Abaturage bo mu kagari ka Kigombe, mu Murenge wa Muhoza barasaba ubuyobozi kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’ihuzanzira rya telephone ngendanwa ridakora, bavuga ko byabagizeho ingaruka zirimo kubura uko baganira n’inshuti n’imiryango iri hirya no hino, kudakora ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga, kutamenya amakuru n’ibindi.

Bamwe mu baganiriye na Mamaurwagasabo bavuga ko ihuzanzira rya tephone mu midugudu igize akagari batuyemo ari ikibazo kitaboroheye kuko nta butabazi uhuye n’ikibazo ashobora gukora yifashishije telefone.

Yagize ati "Ntiwahamagara umuntu uri kumutabaza ngo umubone, umuntu ashobora kugushaka ngo aguhe akazi akakubura bityo akakihera abandi."

Bizimungu Innocent ni umuturage wo mu mudugudu wa Kiryi, nawe yagize ati "Ikibazo cy’ihuzanzira rya telefone cyaratuyobeye, kuko nk’ubu nshobora kugira ikibazo nkabura untabara kandi byitwa ngo mfite telefone ngendanwa mu ntoki, icyo dusaba MTN ni uko yadufasha niba hari indi minara bazana bakayizana ariko natwe tukabona network."

Nkorerimana Dandrove, we atuye mu mudugudu wa Kavumu, nawe yagize ati "Ikibazo cyo kuba nta network dufite ni ikibazo kidukomereye, urashaka umuntu kuri telephone ntumubona; nkanjye mfite umwana uba hanze simbona uko tuvugana, no kuri Whatsapp aranshaka akambura nkumva yantumyeho abandi bantu akaba aribo baza kunshaka, urumva ko ni ikibazo gikomeye dufite, natwe turifuza kujya mu iterambere nk’abandi."

Umuriro w’amashanyarazi barawufute ariko nta rezo za telephone zihagera

Umukuru w’umudugudu wa Rukereza, umwe mu midugudu igize ako kagari, yagize ati "Ikibazo kihuzanzira rya telefone ni ikibazo kidukomereye hano muri Rukereza; kuko ushobora guhamagara umuntu uri mu nzu we ari hanze ntumubone.

Nkanjye nk’umuyobozi iyo mbonye umuntu ampamagaye ntekerezako ari umuturage wanjye mpita nirukanka nkajya gushaka netiwake (network) byaba ngombwa n’igiti nkaba nacyurira kugira ngo numve icyo anshakira. Ingaruka ni nyinshi, umuturage ashobora kugira ikibazo nkabura uko ntanga raporo, MTN idufashije rwose bakongera iminara."

Ubuyobozi bw’akagali ka Kigombe bwo buvuga ko kuba mu midugudu imwe n’imwe igize akagali nta huzanzira rya telephone bagira bigira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’umuturage.

Mukamusoni Jasimili, Ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari, atangaza ko hari umudugudu imwe ushobora kugeramo ugahamagara umuntu ntibikunde.

Yagize ati "Kubera ikibazo cy’ihuzanzira rya telephone umuturage ashobora kugira ikibazo umuntu ntabimenye kuko atabonye uko ahamagara, tukaba dusaba ko hakorwa ubuvugizi MTN ikongera iminara kuko turi mu gihugu cy’iterambere igihugu cy’ikoranabuhanga riri rihejuru cyane; abaturage bashobora gukoresha n’iyo interineti, nkabafite za machine nko kuri imeli WhatsApp n’ibindi. Ariko niba guhamagara bidashoboka urumva ko interineti yo bidashoboba."

Ubuyobozi bwa MTN ishami rya Musanze bwo butangaza ko ikibazo cya network (ihuzanzira rya telefone) hari uduce tumwe natumwe tudafite network kiri hafi gukemuka.

NTARE Hamadi, ashinzwe ubucuruzi n’umutekano w’itumanaho muri MTN ishami rya Musanze.

Yagize ati "Ikibazo cya network hamwe na hamwe kirazwi, impamvu ni umubare w’abaturage wiyongereye ariko twagikoreye ubuvugizi, icyizere kirahari, mu mpera z’uyu mwaka kizaba cyakemutse."

Akomeza avuga ko nawe ikibazo cy’uduce tutagira ihuzanzira rya telephone kimugiraho ingaruka mu bucuruzi.

Ati "Nkanjye nubwo ndi umuvugizi wa MTN muri utwo duce ariko ndi n’umucuruzi, niba wenda tuvuge babwira ko ngomba gucuruza milliyoni 5 ku munsi nkacuruza milliyoni 4 barambaza; impamvu ni ugushyiramo impamvu ya network kandi ikigo nticyakishimira gukomeza guhemba abakozi kandi kitarimo gukora."

Akagali ka Kigombe kagizwe n’imidugudu 7, ni kamwe mu tugali tugize umurenge wa Muhoza, umurernge uri rwagati mu Mujyi wa Musanze. Gatuwe n’abaturage ibihumbi 13, imidugudu itabonekamo ihuzanzira ni Kigombe, Kiryi, Kavumu, Nyamagumba na Rukereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru